00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuri ni mu kibuga si kuri radio– Adil yavuze aho APR igeze yitegura Etoile du Sahel

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 4-2 mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Mohammed, yavuze ko ukuri k’umupira w’amaguru kubera mu kibuga kutabera kuri radio.

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo APR FC icakirane na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, iyi kipe y’Ingabo ikomeje gukaza imyiteguro ikina imikino ya gicuti n’amakipe y’imbere mu gihugu.

Nyuma yo kunganya 0-0 na Etincelles FC y’i Rubavu, iyari itahiwe ni Kiyovu Sports yatsindiwe i Shyorongi ibitego 4-2.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bakomeje kwitwara kandi ko byamweretse ko ukuri kuri mu kibuga kutari kuri radio.

Ati “Berekanye ko ari ikipe nziza, ko ari abakinnyi bakiri bato bakwiye kwambara umwambaro wa APR FC. Ibi byerekana ukuri kuri mu kibuga. Ukuri ntabwo ari kuri radio, ukuri ntabwo kuba mu magambo. Ugomba kumenya uko uherekeza aba basore, ukabafasha no mu myumvire nk’uko mvuga ko ukuri buri gihe ari mu kibuga.“

Yakomeje avuga ko abakinnyi be bose bakomeje kumwereka ko biteguye kuzahangana na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, kandi na we abafitiye icyizere.

Agaruka kuri Omborenga Fitina wavunikiye mu Amavubi ku wa Kane, Adil yavuze ko bazategereza iminsi mike bakareba uko imvune ye ihagaze. Yongeyeho ko nubwo yaba ikize, baha amahirwe Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, agakina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi.

Adil utoza wa APR FC yavuze ko bageze ku kigero kiri hejuru ya 70% bategura uyu mukino ubategereje mu minsi mike.

Ikipe y’Ingabo iteganya gukina indi mikino ibiri ya gicuti mbere yo gukina Etoile Sportive du Sahel nk’uko byemejwe n’uyu mutoza.

APR FC ni yo izakira umukino ubanza ku wa 15 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2021.

Umutoza wa APR FC, Adil Mohammed, yongeye kwibutsa abitiranya ikipe ye ko ukuri kubera mu kibuga atari kuri radio
APR FC iri kwitegura kwakira Etoile du Sahel mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .