Uko amakipe azahura muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro byamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kamena 2019 saa 07:29
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uburyo amakipe azahura muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro yabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki Cyumweru yasize Rayon Sports izahura na Gicumbi FC mu gihe AS Kigali izahura na Gasogi United.

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/8 yabaye kuri iki Cyumweru, nibwo habaye tombola maze Rayon Sports yakomeje nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1, itombora Gicumbi FC yakuyemo Espoir FC mu mukino wabaye ku wa Gatandatu.

AS Kigali iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2013, izahura na Gasogi United yo mu cyiciro cya kabiri yageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Rwamagana City FC. Ikipe y’Umujyi wa Kigali yo yakomeje itsinze APR FC igitego 1-0 mu mikino yombi.

Etincelles FC izahura na Police FC mu wundi mukino, aho umutoza Seninga Innocent azahura n’ikipe y’abashinzwe umutekano yabayemo mu gihe Intare FC zo zizahura na Kiyovu Sports. Imikino ibanza izakinwa tariki ya 19 n’iya 20 Kamena mugihe iyo kwishyura izaba nyuma y’iminsi itatu.

Uko amakipe azahura muri ¼

Tariki ya 19 Kamena

  • Etincelles vs Police FC
  • Intare FC vs Kiyovu SC

Tariki ya 20 Kamena

  • Rayon Sports vs Gicumbi FC
  • AS Kigali vs Gasogi United
Tombola y'uburyo amakipe azahura muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro yabaye kuri iki Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza