Uko amakipe azahura mu irushanwa ry’Agaciro 2019 byamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Nzeri 2019 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku bufatanye n’ikigega ‘Agaciro Development Fund’ bamaze gutangaza uburyo amakipe azahura mu irushanwa ry’Agaciro rigiye kuba ku nshuro ya kane, aho APR FC izahura na Mukura mu gihe Rayon Sports izahura na Police FC muri ½.

Kuri uyu wa Mbere, ku cyicaro cya FERWAFA, ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru gisobanura uburyo Irushanwa ry’uyu mwaka rizakinwamo, aho rizaba mu minsi ibiri, tariki ya 13 na 15 Nzeri 2019.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis yavuze ko uyu mwaka bahisemo gukina iminsi ibiri bitewe n’umwanya uhari dore ko ikipe y’igihugu ifite imikino itatu muri uku kwezi.

Ati” Uyu mwaka tuzahuza amakipe abiri abiri bitewe n’ikibazo cy’igihe. Murabizi ko Amavubi azakina na Seychelles tariki ya 5 n’iya 10. Tuzakina kandi na Ethiopia tariki ya 22 Nzeri, twasanze bigoye ko twabona umwanya uhagije ku buryo amakipe yose yahura hagati yayo.”

Irushanwa ry’Agaciro rifasha mu gukangurira abanyarwanda gutera inkunga iki kigega mu rwego rwo kwigira, rihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’Abagabo, aho kugeza ubu hagitekerezwa uburyo ryajya rihuza n’amakipe y’abagore cyangwa umubare ukiyongera.

Muri iyi mikino ibiri isa na ½ izakinwa uyu mwaka, APR FC yabaye iya kabiri muri shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, izahura na Mukura Victory Sports yabaye iya gatatu, tariki ya 13 Nzeri saa 15:30 kuri Stade ya Kigali.

Undi mukino uzahuza Rayon Sports yatwaye Shampiyona na Police FC yabaye iya kane, uzaba tariki ya 13 Nzeri saa 18:00 mu gihe umukino wa nyuma n’umwanya wa gatatu bizakinwa tariki ya 15 Nzeri.

Mu gihe buri kipe yahawe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura, izaba iya mbere izahabwa miliyoni eshatu, iya kabiri ibone miliyoni imwe n’igice mu gihe iya gatatu izahabwa ibihumbi 500 Frw.

Amakipe azaba yemerewe gukoresha abakinnyi bose afite, ariko batarenze 30 mu gihe ntayo izaba yemerewe kurenza abasimbura batanu mu mukino.

Ubuyobozi bw’ikigega ‘Agaciro Development Fund’ buvuga ko kugeza ubu bumaze kubona miliyoni 130 Frw zivuye muri Siporo.

Rayon Sports yegukanye irushanwa ry’Agaciro mu nshuro ebyiri ziheruka mu gihe Police FC yaritwaye mu 2015.

Ferwafa n'Agaciro Development Fund bongeye gutegura irushanwa ribanziriza shampiyona
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis
Mugabe Charles wari uhagarariye Ikigega Agaciro Development Fund mu kiganiro n'abanyamakuru
Mugabe Bonnie ushinzwe ishami ry'amarushanwa muri FERWAFA

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza