00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abakina hanze bazitabira ubutumire bw’Amavubi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaraye itangiye imyitozo yitegura imikino ibiri izahuramo na Uganda mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022, abakina hanze baratangira kwitabira ubutumire kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Ukwakira, mu gihe abenshi bazahagera ku wa Mbere.

U Rwanda ruzabanza kwakira Uganda mu mukino w’umunsi wa gatatu wo mu Itsinda E uzabera i Nyamirambo tariki ya 7 Ukwakira saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kampala tariki ya 10 Ukwakira 2021.

Ikipe y’Igihugu yitegura imikino yombi, yatangiye imyitozo ku wa Kane, ariko igizwe n’abakina imbere mu gihugu 23 mu gihe 13 bakina hanze batangira kwitabira ubutumire guhera kuri uyu wa Gatanu.

Ubimburira abandi ni rutahizamu wa Vipers SC muri Uganda, Kalisa Jamir utegerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu ndetse akaba ari ku nshuro ya kabiri ahamagawe nubwo atakinnye ku mukino wa Mali n’uwa Kenya mu kwezi gushize.

Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa, Meddie Kagere wa Simba SC yo muri Tanzania na Nirisarke Salomon wa Urartu FC yo muri Arménie, bose bazagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021.

Barindwi mu bakinnyi 13 bahamagawe mu Banyarwanda bakina hanze, bose bazagera i Kigali ku wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021. Abo ni umunyezamu Mvuyekure Emery wa Tusker FC muri Kenya na mugenzi we Twizere Buhake Clément wa Strommen IF muri Norvège.

Abandi ni Imanishimwe Emmanuel wa FAR Rabat muri Maroc, Manzi Thierry wa Dila Gori muri Georgia, Bizimana Djihad wa KMSK Deinze mu Bubiligi, Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF na Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Suède.

Abazaheruka abandi kugera mu Rwanda ni Rwatubaye Abdul wa FC Shkupi muri Macedonia, uzahagurukayo ku Cyumweru akagera i Kigali tariki ya 5 Ukwakira ndetse na Mutsinzi Ange wa CD Trofense, na we uzahagera uwo munsi, ariko we akaba ari bwo azaba yavuye muri Portugal.

Mu mikino ibiri imaze gukinwa mu itsinda E, u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe rwakuye kuri Kenya byanganyije igitego 1-1 mu gihe rwari rwatangiye iyi mikino rutsindwa na Mali igitego 1-0.

Mali ifite amanota ane ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Uganda na Kenya, byombi binganya amanota abiri.

Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF na Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Suède bari mu bakinnyi bazagera mu Rwanda ku wa Mbere
Myugariro Rwatubyaye Abdul azagera i Kigali ku wa Kabiri nubwo azaba yavuye muri Macedonia ku Cyumweru
Meddie Kagere ukinira Simba SC muri Tanzania, ategerejwe i Kigali ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .