Uganda yashyizeho abatoza bashya bategura umukino w’Amavubi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 31 Nyakanga 2017 saa 02:21
Yasuwe :
1 0

Nyuma yo gusezera kwa Milutin ‘Micho’ Sredojevic watozaga Uganda Cranes kuva mu 2013, iyi kipe yamaze kubona abandi batoza bashya bagiye kumusimbura bagatangirana no gutegura umukino izakina n’u Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda igomba gusura Uganda kuwa 12 Kanama 2017 mu mukino wa mbere w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) izabera muri Kenya.

Mu buryo bwatunguye Abanya –Uganda, umutoza Milutin ‘Micho’ Sredojevic yatangaje ko asezeye ku mirimo ye ubwo yari amaze gusezerera Sudani y’Epfo mu ijonjora rya mbere mu cyumweru gishize.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA) ryemeje Moses Basena na Fred Kajoba bari basanzwe bungirije Micho, ko bagomba gutoza Uganda ku mukino w’Amavubi nk’uko Kawowo yabyanditse.

Perezida wa FUFA, Moses Magogo, yagize ati “Nka FUFA twicaye nk’umuryango (abayobozi n’abahoze bakina umupira bamwe) twemeza ko Moses Basena na Fred Kajoba batoza ikipe y’igihugu by’agateganyo kugeza ubwo imikino ya Misiri, ubanza n’uwo kwishyura izaba irangiye. Tuzabaha ubufasha bwose bakeneye.”

Uyu muyobozi yavuze ko gutakaza Micho, umwe mu batoza beza bari ku mugabane wa Afurika, ari igihombo gikomeye ariko yemeza ko bazakomeza gufasha abamusimbuye kugira ngo hatagira icyuho kibamo.

Yanavuze ko nubwo Micho yitwaje kuba hari ibirarane atishyuwe ariko ngo si mpamvu yatumye agenda; ashobora kuba yarabonye akandi kazi keza kurusha ako gutoza Uganda.

Fred Kajoba, umwe mu batoza basimbuye Micho
Fred Kajoba na Moses Basena nibo bagiye gutegura umukino Uganda izahuramo n'Amavubi
Micho yasezeye Uganda avuga ko hari amafaranga itamuhembye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza