00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA iri guhugura abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda ku ishyirwaho rya League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ukwakira 2021 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) ku bufatanye n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) binyuze muri gahunda ya UEFA Assist, byateguye amahugurwa y’iminsi ine agamije kongerera ubumenyi abayobozi b’amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’abatoza b’amakipe yayo mato mbere y’uko hatangizwa shampiyona yigenga “League” mu Rwanda.

Mbere yo gutangiza aya mahugurwa, inzobere za UEFA zabanje gukora isesengura rigamije kureba uko umupira w’u Rwanda uhagaze mu bijyanye n’imiyoborere, iterambere ry’umupira w’abakiri bato, umupira w’abagore n’uburyo amikoro y’amakipe aba ahagaze.

Muri iryo sesengura, UEFA yahuye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo abahagarariye amakipe, abakinnyi, abafana, itangazamakuru n’abaterankunga.

Aya mahugurwa yatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ari kubera kuri Grand Legacy Hotel, aho yitabiriwe n’umuyobozi w’ikipe, umunyamabanga mukuru wayo n’ushinzwe tekinike muri buri kipe ikina Icyiciro cya Mbere.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Eva Pasquier ushinzwe Imibanire Mpuzamahanga muri UEFA, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko iyo amakipe ahagaze neza bitangaza icyizere cyo kugira Shampiyona ikomeye.

Ati “Amakipe ni urutirigongo rw’umupira w’amaguru muri buri gihugu, muri UEFA twizera ko iyo hari amakipe meza na shampiyona ikora neza, haba hari amahirwe menshi yo kugira umupira w’amaguru mwiza. Ni yo mpamvu uyu munsi turi guhugura abahagarariye amakipe kandi nyuma y’ayo turizera ko bazabishyira mu bikorwa.”

Mu nama yahuje Komite Nyobozi ya FERWAFA (yacyuye igihe) n’abayobozi b’amakipe muri Mata uyu mwaka, hari havuzwe ko League yatangizwa mu mwaka w’imikino wa 2021/22, ariko kuri ubu ntibyakozwe.

Abajijwe igihe bizafata kugira ngo hashyirweho League muri Shampiyona y’u Rwanda, Eva Pasquier yabwiye IGIHE ko ari ibintu bisaba kubanza kubyitondera, ariko bizagera mu 2022 byaramaze guhabwa umurongo.

Ati “Ibyo turi gukora uyu munsi ni ugukomereza kuri gahunda twatangiye mu mezi atandatu ashize ari byo gushyiraho uburyo bwa League n’amakipe. Turi kureba uburyo bwaba bwiza, urabizi iyi gahunda ntabwo yakorwa ejo, ni yo mpamvu tugomba kuganira n’amakipe ubu kugira ngo yitegure. Bisaba igihe cyo kwitegura, ukagira n’igihe cyo kubishyira mu bikorwa. Tuzagirana inama n’abayobozi ba federasiyo mu mpera z’icyumweru ariko birashoboka gutangiza league yigenga mu ntangiriro za 2022.”

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uri mu bakunze gusaba ko hashyirwa shampiyona yigenga (League), yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko babonye ko ishyirwaho ryayo ryahindura byinshi mu mupira w’u Rwanda.

Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi mu mupira wacu w’amaguru kuko biratuma haba impinduka, umupira wacu wari ibintu bimeze nko kwishimisha, bidafite icyerekezo cy’ubukungu, ariko urebye ibyo tumaze guhugurwamo n’akamaro ka League, usanga League ari inzira imwe ituma umupira uba uruganda rwo gutunga abawurimo n’igihugu muri rusange. Ikindi bizaha umwanya federasiyo, ijye mu bindi bitandukanye harimo guteza imbere umupira w’abakiri bato, kwita ku gihugu n’ibindi. Uko twabitekereza ni ko n’aba bari kuduhugura babitubwira.”

Yakomeje avuga ko niharamuka hashyizweho League, umupira w’u Rwanda uzongera gukomera ndetse amakipe agatangira gucuruza.

Ati “Kuza kwa League bizatuma habaho abakinnyi beza, hazamo guhangana, amakipe abe meza n’uburyo bwo gucuruza bube bwinshi. Icyo dufite uyu munsi ni umupira w’amaguru, ariko na wo abantu barawureba ku buntu kuko nta gahunda ihari.”

Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports, Kayisire Jacques, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha gukomereza ku bitekerezo bari bagezeho biga ku mishinga yo guteza imbere amakipe babereye abayobozi.

Ati “Harimo isomo ry’uburyo amakipe akora imishinga yo kubona amafaranga, ubu rero nanjye ni ibintu ntegereje kureba uburyo amakipe y’i Burayi na za federasiyo zibigenza kugira ngo n’ibyo twari twatangiye tubinoze.”

Perezida wa Gicumbi FC, Urayeneza John, na we ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa. Yavuze ko ibyo bigishwa bitanga icyizere ko haboneka igisubizo cy’uburyo amakipe yo mu Rwanda yacungaga umutungo wayo, amwe akagorwa no kugira amikoro ayafasha gusoza umwaka w’imikino

Ati “Ni igisubizo kuko barimo kwerekana ko mu buyobozi bw’ikipe, wakabaye ufitemo abantu bo mu buryo butandukanye, urugero ufitemo abanyamafaranga bashobora kuyagushakira ahandi, ukaba ufite n’ibindi byiciro, ntibibe bimwe byacu ngo ikipe ni perezida, ngo byose ni perezida. Buri wese abaye afite inshingano ze kandi akazikora neza, n’iby’ubushobozi tuvuga byakunda.”

Andi mahugurwa ya “UEFA Assist” ari kubera muri Hilltop Hotel, aho yitabiriwe n’abatoza b’amakipe y’abato yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda, agamije kongera ireme mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Nyuma y’aya mahugurwa yose, hazababo umwiherero uzahuza inzobere za UEFA, Komite Nyobozi ya FERWAFA n’abandi bakozi b’iri Shyirahamwe ku wa 30 na 31 Ukwakira 2021 muri Mantis Akagera Game Lodge.

Eva Pasquier ushinzwe Imibanire Mpuzamahanga muri UEFA ari mu bari gutanga aya mahugurwa
Inzobere za UEFA zagaragarije abayobozi b'amakipe uko akwiye kubaho kugira ngo hashyirweho shampiyona yigenga
Abayobozi batandukanye b'amakipe 16 yo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda ni bo bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .