00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UEFA CL: Ronaldo yatsindiye Manchester United mu mukino we w’amateka, FC Barcelone yongera kugayika (Amafoto)

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 12:04
Yasuwe :
0 0

Igitego cyo ku munota wa nyuma w’inyongera cyinjijwe na Cristiano Ronaldo, cyafashije Manchester United gutsinda Villarreal 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda F rya UEFA Champions League wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma wa Europa League ya 2020/21, aho Villarreal yegukanye igikombe.

Manchester United yakiniraga imbere y’abafana bayo kuri uyu wa 29 Nzeri 2021, yihariye umupira mu minota ya mbere, ariko abakinnyi bayo barimo Bruno Fernandes na Ronaldo bakagorwa no kubona izamu.

Villarreal yabahindukanye mu minota mike yakurikiyeho ndetse ibona uburyo bwinshi burimo ubwa Arnaut Danjuma, Paco Alcacer na Yeremi Pino, bwose bwabujijwe kugana mu izamu na David De Gea.

Rutahizamu Alcacer yashoboraga kandi gutsinda ubwo Raphael Varane yananirwaga gukuraho neza umupira, ariko awutera hanze mu gihe kandi ari na ko byagenze kuri Alberto Moreno na Pino ku bundi buryo babonye.

Byasabye gutegereza umunota wa 53, Danjuma ahindura umupira winjiranwe na Paco Alcacer wafunguye amazamu ku ruhande rwa Villarreal ari mu rubuga rw’amahina.

Manchester United yishyuye nyuma y’iminota irindwi ku gitego cyinjijwe na Alex Telles ku ishoti yatereye nko muri metero 23 nyuma yo guherezwa umupira mwiza na Bruno Fernandes.

Mu minota ya nyuma, Jesse Lingard, Nemanja Matić, Fred na Edinson Cavani binjiye mu kibuga mu mwanya wa Paul Pogba, Jadon Sancho, Mason Greenwood na Alex Telles.

Umupira wahinduwe na Cavani ni wo wavuyemo igitego cy’intsinzi ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa gatanu w’inyongera, aho cyinjijwe na Cristiano Ronaldo wabanje kuwuhereza Lingard na we arawumusubiza.

Uretse gutsindira ikipe ye muri uyu mukino, Cristiano Ronaldo yaciye agahigo ko gukina imikino 178 ya UEFA Champions League, atambuka kuri Iker Casillas wakinnye 177 mu mateka y’iri rushanwa.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Manchester United yagize amanota atatu mu Itsinda F, inyuma ya Atalanta yagize ane itsinze Young Boys igitego 1-0.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu, FC Barcelone yatsinzwe umukino wa kabiri mu Itsinda E, aho yihereranywe na Benfica yayinyagiye ibitego 3-0 nk’ibyo yaherukaga gutsindwa na Bayern Munich.

Uko amakipe yatsindanye kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda E

  • Bayern Munich 5-0 Dynamo Kyiv
  • Benfica 3-0 FC Barcelone

Itsinda F

  • Atalanta 1-0 Young Boys
  • Manchester United 2-1 Villarreal

Itsinda G

  • Salzburg 2-1 LOSC
  • Wolfsburg 1-1 Seville CF

Itsinda H

  • Zenit 4-0 Malmö
  • Juventus 1-0 Chelsea
David De Gea yarokoye Manchester United mu buryo butandukanye burimo n'umupira yakuyemo utewe na Boulaye Dia
Villarreal yafunguye amazamu nyuma y'iminota umunani igice cya kabiri gitangiye
Paco Alcacer yishimira igitego yatsindiye ikipe ye
Axel Telles yishyuriye Manchester United ku ishoti yatereye kure
Telles yishimira igitego cyo kwishyura
Cristiano Ronaldo atera umupira wavuyemo igitego cya kabiri ku munota wa nyuma w'inyongera
Ronaldo yishimiye igitego akuramo umupira
Cristiano Ronaldo umaze gutsinda ibitego 136 muri UEFA Champions League, ni we umaze gukina imikino myinshi muri iri rushanwa (178)
Abakinnyi ba Manchester United bashimira Ronaldo ku gitego cy'intsinzi
Unai Emery utoza Villarreal
Umutoza Ole Gunnar Solskjaer ashimira Cristiano Ronaldo nyuma y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .