00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UECL: Rwatubyaye yafashije ikipe ye gutsinda umukino wa mbere, ikipe ya Nirisarike n’iya Manzi ziratsindwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Nyakanga 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, yinjije igitego cya kabiri ubwo ikipe ye ya FC Shkupi yatsindaga Llapi yo muri Kosovo ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ry’irushanwa rishya rya UEFA Europa Conference League wabaye ku wa Kane.

Mu ijoro ryakeye ni bwo hatangiye gukinwa imikino ibanza y’iijonjora rya mbere ry’irushanwa rya UEFA Europa Conference League riri kuba ku nshuro ya mbere.

FC Shkupi yo muri Macedonia y’Amajyaruguru, ikinamo Rwatubyaye Adul, yari yakiriye Llapi yo muri Kosovo ziri kumwe mu itsinda rya gatatu, mu mukino yitwayemo neza igatsinda ibitego 2-0.

Rwatubyaye yatsinze igitego cya kabiri mu minota y’inyongera ku mupira uteretse wari utewe na Alvarez mu gihe Kire Markoski yari yafunguye amazamu ku munota wa 36 w’umukino.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda, Urartu FC yo muri Armenia ikinamo Nirisarike Salomon, yari yasuye Maribor FC muri Slovenia, ihatsindirwa igitego 1-0.

Myugariro w’Umunyarwanda Nirisarike Salomon yakinnye iminota yose y’uyu mukino mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Armenia tariki ya 15 Nyakanga 2021.

FC Dila Gori yo muri Georgia, yerekezwamo na Manzi Thierry wakiniraga APR FC, mu mpera z’iki cyumweru, na yo ntiyahiriwe n’umukino ubanza kuko yanyagiwe na MSK Žilina yo muri Slovakia ibitego 5-1.

Rwatubyaye Abdul (wa kabiri inyuma, iburyo), yari mu bakinnyi babanje mu kibuga ndetse yatsinze igitego cya kabiri
FC Shkupi yatsinze Llapi ibitego 2-0 mu mukino ubanza w'ijonjora rya mbere rya UEFA Europa Conference League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .