Ubwumvikane buke mu buyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bushobora gusenya Sunrise FC

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 29 Mutarama 2017 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Sunrise FC, ikipe yahoze ari iy’Intara y’u Burasirazuba ariko uyu mwaka igahabwa Akarere ka Nyagatare ngo kayireberere, kanayibere umuterankunga mukuru, ishobora gusenyuka cyangwa umwaka utaha ikazisanga mu cyiciro cya kabiri bitewe n’ibibazo byakuruwe no kutavugwaho rumwe n’ubuyobozi bw’aka karere kemeye kuyifasha, bisa n’ibyaciye intege abakinnyi.

Mu gace ka mbere ka shampiyona ya 2016/2017, Sunrise FC isoje ku mwanya wa cyenda n’amanota 18 itsinze imikino ine, inganya itandatu, itsindwa itanu. Iyi kipe yinjije ibitego 13 bingana n’ibyo yinjijwe.

Shampiyona igitangira, Sunrise yamaze imikino ine itaratsindwa ku buryo abaturage ba Nyagatare batangiye kwizera ko babonye ikipe ishobora guhanganira ibikombe, ibyaje kuyoyoka kuko kuva icyo gihe mu mikino 11 yakinnye yabashije gutsindamo umwe gusa.

Mu byakomeje kuvugwa ko ari nyirabayazana wo kwitwara nabi kwayo, ni ikibazo cy’amikoro make byanatumye kugeza ubu hari abakinnyi bamaze amaze umunani badahembwa (abahoze muri Sunrise FC y’i Ntara) naho abandi bo bamaze ane batazi ikitwa ifaranga kuri konti zabo za banki nyamara bakina buri mpera z’icyumweru.

Imishinga yose yari yarashyiriweho iyi kipe yaheze mu nyandiko

Ubwo Sunrise FC yakurwaga mu biganza by’Intara y’u Burasirazuba ikegurirwa Akarere ka Nyagatare, iyi ntara yari yemeye kuzatanga miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuyiherekeza akaba ari nayo yari guherwaho bongeramo abakinnyi bashya ariko aya yaraheze.

Akarere ka Nyagatare na ko kajya kwemera kwakira iyi kipe, kari kicaranye na komite yayo bashyiraho inyigo y’uko ikipe yagombaga kubaho, aharimo ko mu kuyitunga bagombaga kwifashisha amakoperative y’abahinzi, aho umuhinzi ubishaka yagombaga kujya akatwa abafaranga abiri (2 Rwf) ku kiro cy’umuceri, bikaba ari nako bikorwa ku bagemura amata, n’ibindi bihingwa, ibyari kujya byinjiza hafi miliyoni 40 zisaga.

Ikindi ni uko abakozi b’Akarere bari bemeye kujya bakatwa amafaranga ya buri kwezi yo gutunga ikipe, abacuruzi, abamotari nabo ngo bari bitabajwe ku buryo aha naho hari kujya hava asaga miliyoni 60, kandi amakuru dufite ni uko izi mpande zose zari zabyemeranyijweho.

Aya mafaranga yose yari kujya yiyongera ku ngengo y’imari akarere kari kagennye, ku buryo Sunrise FC yari kujya itungwa na miliyoni 320 z’amafaranga y’u Rwanda, gusa ibi byose byarananiranye none kuri ubu ikaba ari yo kipe ibayeho mu buzima bugoye, bituma abakinnyi bageze aho kurya iyo hari umuyobozi mu ikipe witanze akagira icyo azana bitaba ibyo buri wese akirwanaho kandi atarahembwe.

Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko kuba gahunda zose zari zarateguwe zari gutuma iyi kipe ibaho zitarakunze, byaba byaratewe n’igisa no kutumvikana hagati y’umuyobozi w’akarere n’abo bayoborana, kuko Meya ashyigikiye ikipe ndetse yifuza ko yabaho neza mu gihe benshi mu bo bayoborana batabikozwa kuko batayibona nk’ikintu cy’ibanze mu byihutirwa.

Gusa uyu muyobozi nawe anengwa kuba yemera bagenzi be bakamurusha imbaraga, kuko iyo bigeze ku mibereho y’ikipe bamwereka ko hari ibindi biyirusha kuba ingenzi nyamara ari bo bagize uruhare mu gusaba Intara ko bayihabwa ndetse bakanemera ko bazayifasha nk’indi mishinga yose y’Akarere.

Sunrise FC ifite ibibazo bitandukanye

Abakinnyi bashobora kuba bagiye guhembwa aya nyuma

Amakuru IGIHE ikesha umwe mu bayobozi b’iyi kipe utashatse kujya ahagaragara, avuga ko nyuma y’uko Akarere ka Nyagatare kabonye ko bisa n’ibiteye isoni kuba ikipe yabo ariyo ikomeje guseba nyamara atari uko ibuze abakinnyi beza ahubwo ari uko nta shyaka bagifite, ngo kemeye gutanga miliyoni 30 zizaboneka mu Cyumweru gitaha.

Gusa kuba Sunrise FC ihemba miliyoni icyenda ku kwezi bivuze ko abakinnyi bazahabwa amafaranga y’ibirarane by’amezi atatu naho abafitemo arenga bakazakomeza kwihangana.

Bivugwa ko aya mafaranga ari aya nyuma Akarere gasohoye muri uyu mwaka wa shampiyona bivuze ko ari nayo abakinnyi bashobora kuzatahira nihadakoreshwa za nzira zo kuyakura mu baturage n’abafana.

Si aya mafaranga gusa Sunrise FC yishyuzwa kuko na rwiyemezamirimo wakoze ikibuga ikiniraho kugira ngo cyemerwe na Ferwafa nyuma y’uko yari imaze guhagarikwa ayishyuza miliyoni eshatu (3 000 000 Rwf) naho uwakizitiye akishyuza miliyoni enye (4 000 000 Rwf).

Mu gihe udashobora kubona umuyobozi mu bemewe kuvugira iyi kipe nka perezida cyangwa umuvugizi ngo aguhe amakuru, bamwe mu bakinnyi babwiye IGIHE ko bamaze kwandika basaba icyangombwa (release Letters) kibemerera kuba bakwigira mu yandi makipe, aho bivugwa ko abamaze kwandika bagera ku 10.

Sunrise FC ni imwe mu makipe yari abakinnyi benshi ubwo shampiyona yatangiraga, aho yari yanarenze imipaka izana abakinnyi bo muri Nigeria n’umutoza Iddy Ibe Andrew nawe ukomoka muri icyo gihugu, gusa akaba ari mu ba mbere batangaje ko Sunrise FC nta hazaza ifite ndetse ishobora kujya mu cyiciro cya kabiri niba nta gikozwe.

Umutoza wa Sunrise FC yanze kubiceceka avuga ko iyi kipe niba nta gikozwe ishobora no kumanuka umwaka utaha
Abakinnyi 10 bamaze gusaba kuva muri Sunrise FC kubera kudahembwa
Ku mikino imwe n'imwe abafana ba Sunrise FC baba ari mbarwa kuko abenshi bamaze gucika intege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza