00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukura VS yahaye Ruremesha ihurizo ritoroshye

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 19 Nyakanga 2021 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo guha akazi umutoza Ruremesha Emmanuel, Ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports et Loisir, bwasabye uyu mutoza ibintu bibiri birimo igikombe kimwe.

Hashize iminsi ine gusa, Ubuyobozi bwa Mukura VS bwemeje abatoza bashya bayobowe na Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru w’iyi Kipe.

Ni umutoza usabwa kugarura umwimerere w‘iyi kipe mu mikinire nk’uko aherutse kubibwira IGIHE.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Gasana Jérôme yavuze ko mu byo basaba uyu mutoza harimo n’igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda.

Ati “Turamusaba ibintu bibiri. Kuzana ikipe muri enye za mbere no gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda yaba icya shampiyona cyangwa icy’Amahoro.”

Nubwo uyu Muyobozi avuga ibi, Mukura VS yagize umwaka mubi kuko byaranashobokaga ko yamanuka mu cyiciro iyo hatagira igikorwa.

Ruremesha wasinye amasezerano y’imyaka ibiri, we avuga ko mu bintu byihutirwa azakora, harimo kubanza gushaka abakinnyi bongera imbaraga mu basanzwe bahari, kuko avuga ko azayubaka ahereye mu izamu kugeza mu busatirizi.

Ruremesha Emmanuel yasabwe kuzageza Mukura VS muri enye za mbere akanayihesha igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .