Ubushinjacyaha bwahagaritse gukurikirana Cristiano Ronaldo ku cyaha cyo gufata ku ngufu

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 23 Nyakanga 2019 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha mu mujyi wa Las Vegas yatangaje ko yakuyeho ikirego kijyanye no gufata ku ngufu cyashinjwaga umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo.

Kuri uyu wa 22 Nyakanga 2019 nibwo ushinjacyaha bwa Las Vegas bwatangaje ko bushingiye ku makuru yatanzwe, bimenyetso bifatika byatuma Cristiano Ronaldo ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu.

Icyaha Cristiano yashinjwaga byavugwaga ko cyabaye muri Kamena 2009, ubwo yari agiye kuva muri Manchester United yerekeza muri Real Madrid muri Espagne.

Umugore umushinja kumuhohotera witwa Kathryn Mayorga yagiye kuri polisi nyuma y’umwanya muto bikimara kuba ariko yanga gitanga imyirondoro y’uwo yaregaga ndetse n’aho byabereye.

Kuri uyu wa Mbere umushinjacyaha ku rwego rw’Akarere yavuze ko kwanga gutanga amakuru kwe, kwatumye abagenzacyaha batabasha gukora iperereza neza muri icyo gihe, bituma rihagarikwa.

Bwavuze ko nta bimenyetso bifatika bwashingiraho bukomeza gukurikirana uyu mukinnyi w’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani.

Mu 2010 Cristiano n’umushinja kumufata ku ngufu ngo bagiranye ibiganiro nk’uko biri mu itangazo ry’ubushinjacyaha.

Iki kibazo cyongeye kumvikana cyane mu 2017 ubwo ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Der Spiegel cyandikaga ko Cristiano Ronaldo yishyuye agera ku bihumbi $375 kugira ngo birangire.

Mu mwaka ushize iki kinyamakuru cyabonye izindi mpapuro zirimo amasezerano Cristiano yagiranyena Mayorga, icyemezo cyo kwa muganga cyerekana ko yasambanyijwe n’ibyerekana ko yavuganye n’abanyamategeko b’uyu mukinnyi.

Aha harimo impapuro z’ibibazo n’ibisubizo byatanzwe na Cristiano. Mu rupapuro rwa mbere uyu mugabo yasubijeko Mayorga yari yabanje kumubwira ko adashaka gukora imibonano mpuzabitsina ariko akamwishyura.

Ubwo iki kirego cyongeraga kuvugwa cyane mu mwaka ushize, Cristiano yavuze ko ari ibuhuha. Abanyamategeko be bakomeje kuvuga ko guhura hagati ya Cristiano na Mayorga byari ubwumvikane.

Umunyamategeko wa Mayorga yavuze ko nyuma yo gufatwa ku ngufu yagize ihungabana mu mutwe ku bw’ibyo amategeko atamwereraga kugirana ubwumvikane bwakozwe mu 2010.

Cristiano Ronaldo ntagikurikiranwe mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza