00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruswa n’ubusinzi: Seninga yavuze uko yagambaniwe muri Musanze FC

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 24 Gicurasi 2021 saa 12:17
Yasuwe :
0 0

Uwari Umutoza Mukuru wa Musanze FC, Seninga Innocent, nyuma yo kwirukanirwa ku mukino yatsinzwemo na Gasogi United 4-1 ku Cyumweru, yavuze ko muri iyi kipe huzuyemo ubusinzi ndetse abakinnyi banahawe ruswa ngo bitsindishe.

Ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 ni bwo Seninga Innocent watozaga Musanze FC yirukaniwe ku kibuga na Tuyishime Placide usanzwe ari Perezida w’iyi kipe, nyuma y’uko Gasogi United imutsinze ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.

Nyuma yo kwirukanwa, Seninga na we yahise atanga ubutumwa bukomeye kuri Perezida wa Musanze FC, aho yahishuye ko muri iyi kipe harimo abatanga ruswa kugira ngo abakinnyi bitsindishe, abandi bakarangwa n’ubusinzi.

Mu ibaruwa ndende Seninga yanditse akayisangiza abamukurikira kuri Twitter, yasobanuye ko umukino batsinzwemo na Gasogi United ndetse n’indi yawubanjirije, habayemo ubugambanyi na ruswa yahawe abakinnyi ba Musanze FC.

Ati “Perezida wa Musanze FC, nyuma yo gusoma Twitter y’ikipe yanyu yemeza isezererwa ryanjye ku mirimo nari nshinzwe, ntabwo mbasaba kungarura mu kazi, ariko mu rwego rwo kwirinda gusebya umukozi mu kazi, ndasaba ko mwabanza gukurikirana Team Manager wahishiriye abakinnyi yasanze banywa inzoga ntabibwire ababishinzwe bikatuviramo umusaruro mubi. Ndetse perezida w’abafana watanze ruswa kuri bamwe mu bakinnyi mbere y’umukino kugira ngo bitsindishe hirukanwe umutoza. Murakoze.”

IGIHE yagerageje gushaka amakuru y’abakinnyi ba Musanze FC bavugwaho ruswa n’ubusinzi ndetse n’uwayibahaye.

Nsanzumuhire Dieudonné uzwi nka Buffet ngo yahaye abakinnyi ba Musanze FC ruswa abasaba kwitsindisha kuri Gasogi United

Mussa Ally Sova na Jean Dushimumugenzi bivugwa ko bahawe ruswa ndetse bagurirwa inzoga na Nsanzumuhire ’Buffet’, barara banywa bucya bajya gukina na Gasogi United.

Ibi ngo byabaye Team manager Uwihoreye Ibrahim abizi kuko na gihamya yabyo ni uko nyuma y’umukino banyagiwemo na Gasogi United 4-1, bari mu rwambariro uyu Uwihoreye yahise abivuga ko Sova na Jean Dushimumugenzi bakinnye basinze bagatsindisha ikipe.

Nyuma y’ibi byose, ni ho Seninga Innocent yahereyeho avuga ko yagambaniwe kuko iyo amenya ko Sova na Jean Dushimumugenzi bariye ruswa bakanagurirwa inzoga, atari kubakinisha kuko nta kwitangira ikipe bari bafite.

Seninga Innocent arateganya kurega ubuyobozi bwa Musanze FC

Mu makuru IGIHE yamenye, ni uko uyu mutoza ateganya kujyana mu nkiko ikipe ya Musanze FC bitewe n’uko we ahamya ko yirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi yari atarasoza amasezerano y’imyaka ibiri.

Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, ntabwo Buffet ushinjwa na Seninga gutanga ruswa, yigeze aboneka ku murongo wa telefoni ngo agire icyo avuga kuri aya makuru.

Iyi kipe kandi, ntabwo ari ubwa mbere ivuzwemo ubusinzi kuko na mbere y’uko Seninga yirukanwa yari yasabiye ibihano rutahizamu Rashid Mutebi kubera ko uyu mukinnyi yavuye mu mwiherero adasabye uruhushya nta muntu uzi aho yagiye.

Uyu mutoza, ni ubwa kabiri yari agarutse gutoza Musanze FC kuko mu mwaka w’imikino wa 2017/18, aho yayitoje mu mikino yo kwishyura, akayifasha kuguma mu Cyiciro cya Mbere.

Seninga Innocent ntakiri umutoza mukuru wa Musanze FC
Seninga yavuze ko Mussa Ally Sova yariye ruswa akanasinda mbere yo gutsindwa na Gasogi United
Uwihoreye Ibrahim (uri ibumoso) ni we Team Manager wa Musanze FC ushinjwa na Seninga, guhishira abakinnyi bariye ruswa bakanagurirwa inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .