00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwazamutse imyanya 10 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kanama 2021 saa 02:28
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yazamutseho imyanya icumi ku rutonde ngarukakwezi rukorwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, igera ku wa 127.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kanama 2021. Rwasize nta mpinduka zibaye ku rwego mpuzamahanga kuko u Bubiligi ni bwo bwakomeje kuruyobora.

FIFA yasohoye uru rutonde nyuma y’uko ku migabane itandukanye hamaze igihe hakinwa amarushanwa atandukanye arimo EURO 2020, Copa America 2020, Concacaf Gold Cup 2021, imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar ndetse n’indi ya gicuti.

Kuva ubwo uru rutonde rwaherukaga gutangazwa habarurwa imikino mpuzamahanga 348 yakinwe ku migabane itandukanye y’Isi.

Mu bihugu byazamutse kuri uru rutonde harimo n’u Rwanda rwazamutseho imyanya 10 ku Isi.

U Rwanda ruheruka gukina imikino ya gicuti na Centrafrique muri Kamena 2021 ndetse rwayitwayemo neza kuko ubanza rwawutsinze ku bitego 2-0, uwa kabiri ruwutsinda ku bitego 5-0.

Muri Nzeri 2021, ni bwo u Rwanda ruzakina imikino ibiri ruzahuramo na Mali na Kenya mu guashaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha.

Ku rutonde rwa FIFA, amakipe 10 ya mbere ku Isi ayobowe n’u Bubiligi. Bukukirikiwe na Brazil, u Bufaransa, u Bwongereza n’ u Butaliyani buheruka kwegukana Euro 2020.

Muri Afurika, Sénégal ni iya mbere ikaba iya 21 ku Isi, ikurikiwe na Tunusia ya kabiri muri Afurika ikaba iya 28 ku Isi mu gihe Algeria ya 3 iri ku mwanya wa 30 ku Isi.

Qatar ni cyo gihugu cyazamutse kurusha ibindi aho kigiye imbere ho imyanya 16, kigera ku wa 42 ku Isi, umwanya mwiza kigezeho kuva uru rutonde rwatangira gukorwa mu 1993.

Biteganyijwe ko uru rutonde ruzongera gutangazwa tariki ya 16 Nzeri 2021.

U Rwanda rwazamutseho imyanya 10 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, ruba urwa 127 ku Isi n’urwa 34 muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .