Kwamamaza

U Rwanda rwamanutse imyanya 10 ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 13:44' na Manzi Rema Jules


Amavubi akomeje gusubira inyuma ku rutonde ngarukakwezi rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi aho kuri iyi nshuro yageze ku mwanya wa 121 asatira gusubira ku mwanya wa 134 mubi rwagize mu myaka ibiri ishize.

Mu kwezi gushize, Amavubi yari ku mwanya wa 111 avuye ku 105 muri Kamena ariko kuri iyi nshuro yasubiye inyuma ho imyanya 10 agera kuwa 121.

Mu Ukuboza 2014 mbereho ukwezi kumwe kugira ngo Jonathan Mckinstry agirwe umutoza mukuru, u Rwanda rwari ku mwanya wa 68 ku Isi ari nawo mwiza rwagize mu mateka.

Mu kwezi gushize, ikipe y’u Rwanda nta mukino n’umwe mpuzamahanga yigeze ikina, n’iyo yakinnye mbere ikaba yarayitsinzwe harimo uwa gicuti wabaye tariki 28 Gicurasi 2016 rutsindwa ibitego 2-0 na Senegal n’undi wo guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2017 aho rwatsinzwe na Mozambique ibitego 3-2 tariki 4 Kamena 2016.

Igihugu cyamanutse kurusha ibindi ku Isi ni Cuba yasubiye inyuma imyanya 30 naho icyazamutse cyane ni Koreya y’Epfo yagiye imbere imyanya 18.

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi

Mu bihugu biyoboye ibindi ku Isi, Argentine iracyari iya Mbere; u Bubiligi ku mwanya wa kabiri; Colombia ni iya gatatu; U Budage ku mwanya wa Kane, Chile kuwa Gatanu; Portugal yazamutse imyanya ibiri iba iya gatandatu, u Bufaransa buzamuka imyanya 10 bugera ku mwanya wa karindwi, Espagne ni iya munani, Brazil ni iya cyenda naho u Butaliyani bukaba ubwa 10.

Muri Afurika, Algeria iracyayoboye ikaba iya 32 ku Isi igakurikirwa na Ghana iri ku mwanya wa 35, Côte d’Ivoire ni iya 36, Senegal ku mwanya wa 41, Misiri ku mwanya wa 43, Tunisia kuwa 45 na Cameroon iri ku mwanya 53 .

Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda niyo iza imbere ku mwanya wa 65, Kenya kuwa 88 ku Isi.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved