00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri mu biganiro byo kwakira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Kanama 2021 saa 01:09
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ruri mu biganiro byo kuzakira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’amaguru, kizaba bwa mbere mu mpeshyi ya 2023 hagati ya Nyakanga na Kanama.

Perezida w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ritegura iri rushanwa (Fédération Internationale de Football Vétérans - FIFVE), Fred Siewe, yabyemereye itangazamakuru ubwo yari mu Rwanda hagati ya tariki ya 23 n’iya 27 Kanama 2021.

Muri uru ruzinduko rwe rw’iminsi itanu, Fred Siewe wari kumwe na Patrick Tchakounte ushinzwe iyamamazabikorwa muri FIFVE, bahuye n’abayobozi batandukanye barimo abo muri FERWAFA.

Mu biganiro bagiranye, impande zombi zemeranyijwe ko u Rwanda rwazakira Igikombe cy’Isi cy’amakipe y’abakanyujijeho mu 2023.

FERWAFA yemeye kuzatanga ubufasha mu bya tekinike ubwo iri rushanwa rizaba ribera mu Rwanda mu gihe FIFVE izafatanya na CAF ndetse na FIFA mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga.

Hemejwe ko hazashyirwaho komisiyo igizwe n’abo muri FIFVE na FERWAFA, ikurikirana iby’itegurwa ry’iki Gikombe cy’Isi ndetse hakazasinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Uretse kuganira n’abayobozi ba FERWAFA, Siewe na Tchakounte bagiranye ibiganiro na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’abandi bantu barimo abo mu nzego z’abikorera kugira ngo babareshye, bazatere inkunga iri rushanwa.

Perezida wa FIFVE, Fred Sieve, yavuze ko iri rushanwa rizaba mu mpeshyi ya 2023 hagati ya Nyakanga na Kanama mu gihe amatariki azemezwa mu minsi mike iri imbere.

Yakomeje avuga ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, ari we wamubwiye ko byaba byiza kurushaho iri rushanwa rijyanywe mu Rwanda.

Ati “Naganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, wambwiye ko byaba byiza irushanwa ribereye mu Rwanda kuko ari igihugu gifunguye ku banyamahanga kandi kikaba kibereye kugendwa. Turashaka guhindura Afurika binyuze mu bakanyujijeho kuko muri abo uba ufite abanyemari, abarimu ba kaminuza, abahoze ari abakinnyi babigize umwuga, bose bari hamwe.”

Ni ku nshuro ya mbere hagiye kuba Igikombe cy’Isi cy’amakipe y’abakanyujijeho mu gihe amarushanwa atandutu aheruka, yabereye i Burayi agahuza ibihugu byaho gusa.

Siewe yakomeje agira ati “Uretse irushanwa, turashaka kuzana abafatanyabikorwa mu bucuruzi. Tuzazana abantu basaga 6000 mu Rwanda baje gukurikira irushanwa kandi bagire amahirwe yo kumenya byinshi bikorerwa mu gihugu.”

Ibihugu 16 ni byo byitezwe muri iri rushanwa rizabera mu Rwanda mu myaka ibiri iri imbere mu gihe ubusanzwe hitabiraga hafi amakipe 20.

Ubwo bari mu Rwanda, abagize itsinda rya FIFVE yasuye icyanya cy’inganda cya Kigali Special Economic Zone (KSEZ) i Masoro, bagera mu nganda zirimo urwa MARA Phones na Volkswagen.

Barebye umukino u Rwanda rwahuyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena mbere y’uko basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994.

Iri rushanwa byitezwe ko u Rwanda ruzakira ntiryitabirwa gusa n’abakinnye umupira w’amaguru, ahubwo n’abandi bosebawukunda. Hazabanza kuba imikino y’amajonjora yo gushaka itike yaryo.

Fred Siewe uyobora FIFVE yari mu Rwanda mu cyumweru gishize aho yahuye n'abayobozi b'inzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .