U Rwanda ni urwa 136 ku rutonde rwa FIFA rwakozwe mu buryo budasanzwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Kanama 2018 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Ku rutonde ngarukakwezi rwatangiye gukorwa mu buryo bwihariye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), u Rwanda rwagumye ku mwanya wa 136, u Bufaransa, u Bubiligi, Brazil na Croatia byasaruye amanota menshi mu gikombe cy’isi biyobora ibindi.

Nyuma y’uko muri Kamena uyu mwaka hemejwe uburyo bushya ibihugu bizajya bihabwamo amanota agenderwaho hakorwa urutonde ngarukakwezi rw’uko bikurikirana ku Isi mu mupira w’amaguru, bwakoreshejwe ku nshuro ya mbere ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane.

Ubu buryo bwitezweho kuzatanga amahirwe angana ku makipe yose bukanakemura ibibazo byose by’aho amanota yatangwaga bidaciye mu mucyo, kuko bwo bukora icyegeranyo cy’amanota ikipe yabonye mu mukino yakinnye akongerwa cyangwa agakurwa ku yo yari isanganywe ku rutonde ruheruka.

Muri ubu buryo imikino yose ntabwo inganya amanota itanga kuko azajya abarwa hagendewe ku buryo amakipe yombi yakinnye asanzwe akomeye ndetse n’agaciro k’umukino yahuriyemo.

Ku nshuro ya mbere bwakoreshejwe mu rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane, ikipe y’u Rwanda idaheruka gukina umukino uwo ariwo wose, yagumye ku mwanya wa 136 n’amanota 1100 yariho muri Kamena kuko muri Nyakanga nta rwasohotse bitewe n’uko amakipe yari mu gikombe cy’Isi.

Ibihugu nk’u Budage bititwaye neza mu gikombe cy’Isi byatakaje amanota menshi, aho bwavuye ku mwanya wa mbere ku Isi buba ubwa 15, Argentine yavuye kuwa Gatanu iba iya 11 mu gihe u Bufaransa bwegukanye iri rushanwa ubu aribwo buyoboye Isi, bukurikiwe n’u Bubiligi, Brazil, Croatia, na Uruguay.

Muri Afurika, Tunisia, Senegal, Congo Kinshasa, Ghana, Maroc, Cameroun, Nigeria, Burkina Faso na Mali ni byo biza mu myanya ya mbere mu gihe mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba Uganda iza imbere ikaba iya 82 ku Isi, ikurikiwe na Kenya ya 112 hagakurikiraho u Rwanda.

Ikipe y'u Rwanda ni iya 136 ku rutonde rwa FIFA rugaragaza uko amakipe akurikirana
Ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yegukanye igikombe cy'Isi cya 2018 niyo ya mbere kuri uru rutonde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza