00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwabonye itike y’Igikombe cy’Isi butsinze San Marino ibitego 10-0 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ugushyingo 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 nyuma yo kunyagirira San Marino iwayo ibitego 10-0 mu mukino wabaye ku wa Mbere.

Harry Kane yatsinze ibitego bine hagati y’umunota wa 27 n’uwa 42 birimo penaliti ebyiri, asigara arushwa bitanu na Wayne Rooney ufite agahigo ko gutsindira u Bwongereza ibitego byinshi (53).

Harry Maguire yari yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu naho Filippo Fabri wa San Marino yitsinda ku munota wa 15.

Emile Smith-Rowe yatsinze igitego cye cya mbere mu Ikipe y’u Bwongereza ku munota wa 58 mbere y’uko Dante Rossi wa San Marino ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ku munota wa 68.

Tyrone Mings, Tammy Abraham na Bukayo Saka batsinze ibindi bitego ku munota wa 69, uwa 78 n’uwa 79.

San Marino ni cyo gihugu cya nyuma ku rutonde ngarukakwezi ruheruka gushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), aho kiri ku mwanya wa 210 mu bihugu 210.

Gutsinda uyu mukino byatumye u Bwongereza buyobora Itsinda I n’amanota 26, bubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse bwiyongereye kuri Qatar izakira irushanwa, u Budage, Brésil, Danemark, u Bubiligi, u Bufaransa, Espagne, Croatia na Serbia.

U Bwongereza bwaherukaga gutsinda ibitego bigeze ku mibare ibiri mu 1964 ubwo bwatsindiraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 10-0 i New York.

Igihugu cya 11 cyabonye itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 ni u Busuwisi bwatsinze Bulgaria ibitego 4-0, buyobora Itsinda C n’amanota 18 mu gihe u Butaliyani buzakina play-offs muri Werurwe nyuma y’uko bwanganyije na Irlande y’Amajyaruguru ubusa ku busa bukagira amanota 16.

Harry Maguire yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Phil Foden
Filippo Fabri yahinduye icyerekezo cy'umupira wa Bukayo Saka ku gitego cya kabiri cy'u Bwongereza
Harry Kane yatsinze ibitego bine birimo penaliti ebyiri mu gice cya mbere
Emile Smith Rowe yatsindiye u Bwongereza mu mukino we wa mbere yabanje mu kibuga
Tyrone Mings atsinda igitego cya munani cy'u Bwongereza
Bukayo Saka atsinda igitego cya 10 cyinjiye habura iminota 11 ngo umukino urangire
U Bwongereza buri mu bihugu 11 bimaze kubona itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar
Umutoza w'u Bwongereza, Gareth Southgate ashimira Harry Kane watsinze ibitego bine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .