00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Butaliyani na Argentine bizahurira mu mukino mpuzamigabane w’amakipe yatwaye ibikombe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Nzeri 2021 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani iheruka kwegukana EURO 2020 ndetse na Argentine yatwaye Copa América, zombi zizahurira mu mukino mpuzamigabane uzaba muri Kamena 2022.

Kuri uyu wa Kabiri, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko yamaze kwemeranywa na CONMEBOL ko hazajya hakinwa umukino mpuzamigabane mu myaka itatu iri imbere.

UEFA yavuze ko itariki n’ikibuga kizaberaho umukino bizemezwa, ariko bivugwa ko Umujyi wa Naples ari we ushobora kwakira umukino uzaba muri Kamena umwaka utaha.

Umukino mpuzamigabane uzahuza ikipe yatwaye EURO 2020 n’iyatwaye Copa América ni intambwe nshya itewe hagati y’imikoranire iri hagati ya UEFA n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerika y’Epfo, CONMEBOL.

Gukomeza ubufatanye kwazo bije nyuma y’uko zombi zateye utwatsi icyifuzo cya FIFA cy’uko Igikombe cy’Isi cyajya kiba buri myaka ibiri.

Ikipe yatwaye igikombe kuri buri mugabane yahuraga n’indi buri mwaka kuva mu 1960 mbere y’uko bihurizwa hamwe mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe mu 2005.

Impuzamashyirahamwe zombi ziheruka gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye muri Gashyantare 2020 ndetse biteganyijwe ko hazashyirwaho ibiro zihuriraho i Londores mu gihe kiri imbere.

U Butaliyani bwegukanye Igikombe cya EURO 2020 butsinze u Bwongereza
Argentine yegukanye Copa América itsinze Brésil ku mukino wa nyuma muri Nyakanga uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .