00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwegukanye UEFA Nations League butsinze Espagne (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Igitego cyinjijwe na Kylian Mbappé mu minota ya nyuma y’umukino, cyafashije u Bufaransa kwegukana irushanwa rya UEFA Nations League butsinze Espagne ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wabereye i Milan ku Cyumweru.

Espagne yihariye umupira mu minota 45 ibanza itabonetsemo uburyo bwinshi bugana mu izamu, uretse aho Karim Benzema yahinduye umupira ugakurwaho neza na Eric García.

U Bufaransa bwashobora gufungura amazamu ku munota wa 60, umupira watewe na Antoine Griezmann ukubita umutambiko w’izamu widunda hasi mu gihe benshi bibwiraga ko warenze umurongo.

Nyuma y’iminota ine, Espagne yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na Mikel Oyarzabal nyuma yo gusiga Dayot Upamecano, akaroba Hugo Lloris.

Gusa, ibyishimo by’Abanya-Espagne ntibyamaze igihe kuko nyuma y’iminota ibiri, u Bufaransa bwishyuriwe na Karim Benzema ku ishoti yatereye mu nguni y’urubuga rw’amahina, atsinda Unai Simón.

Kylian Mbappé wahushije uburyo bubiri bwashoboraga guhesha intsinzi u Bufaransa hakiri kare, yinjije igitego cyatandukanyije amakipe yombi ku munota wa 80.

Bamwe bibwiraga ko Mbappé yafashe uyu mupira yaraririye nyuma y’uko wari uvuye kuri Theo Hernández, gusa ukaba wabanje gukorwaho na Eric García agerageza kuwukuraho.

Umunyezamu Hugo Lloris yakuyemo imipira ibiri ikomeye yatewe na Oyarzabal ndetse na Yeremi Pino mu minota ya nyuma y’umukino, bifasha u Bufaransa kuba ikipe ya kabiri yegukanye UEFA Nations League nyuma ya Portugal yabikoze mu 2019.

U Bufaransa bwageze ku mukino wa nyuma butsinze u Bubiligi ibitego 3-2 mu gihe Espagne yari yatsinze u Butaliyani ibitego 2-1.

Abataliyani bakiniraga mu rugo muri iyi mikino isoza UEFA Nations League, batsinze u Bubiligi ibitego 2-1 mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Paul Pogba hagati ya Sarabia na Rodri ba Espagne
Mikel Oyarzabal yatsindiye Espagne nyuma yo gusiga Dayot Upamecano wari wasimbuye Raphaël Varane wavunitse ku munota wa 43
Oyarzabal nyuma yishimira igitego hamwe na Yeremi Pino
Karim Benzema yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye mu nguni y'urubuga rw'amahina
Karim Benzema na Mbappé bishimira igitego cyo kwishyura cy'u Bufaransa
Kylian Mbappé yungukiye ku mupira wagoye Eric Garcia, atsinda umunyezamu Unai Simon
Mbappé mu byishimo nyuma yo guhesha u Bufaransa intsinzi nyamara yarahushije penaliti yatumye busezererwa mu minsi 100 ishize ubwo habaga EURO 2020
Umutoza wa Espagne, Luis Enrique, ahobera Gavi w'imyaka 17 mu rwego rwo kumukomeza ubwo umukino wari urangiye
U Bufaransa bwabaye igihugu cya kabiri cyegukanye UEFA Nations League nyuma ya Portugal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .