U Bufaransa bwasezereye Argentina ya Messi mu gikombe cy’Isi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 30 Kamena 2018 saa 06:17
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ yatsinze Argentina y’igihangange Lionel Messi ibitego 4-3 buyisezerera mu mikino yIgikombe cy’Isi, gikomeje kubera mu Burusiya.

Kuva kuri uyu wa 30 amakipe 16 yageze mu mikino ya 1/8 yatangiye kwesurana; u Bufaransa na Argentina zabimburiye ayandi mu mukino ukomeye watangiye busatira cyane biza kubyara umusaruro ku munota wa 13 ubwo Antoine Griezmann yatsindaga penaliti yari ikorewe Kryan Mbappe.

Ibyishimo by’u Bufaransa n’abakunzi babwo benshi ntibyarambye kuko ku monota wa 41 Angel Di Maria wa Argentina, yishyuye igitego ku ishoti rikomeye.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bituma igice cya kabiri gitangirana imbaraga ku makipe yombi, aho mu minota 13 ya mbere y’iki gice yari amaze gutsindana ikindi gitego. Ku munota wa 48 Gabriel Mercado yatsindiye Argentina, bidatinze Benjamin Pavard aracyishyura.

U Bufaransa bwaje kwerekana ko ari ikipe ikomeye ubwo ku munota wa 64 Kylian Mbappe, wazonze cyane Argentina, yatsindaga igitego cya gatatu akongera gutsinda icya kane ku munota wa 68.

Sergio Kun Aguero yaje gutsinda igitego cya gatatu cya Argentina ku munota wa 91 ariko ntibyabuza ikipe ye gusezererwa.

Mu gikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil 2014, Argentina yari yageze ku mukino wa nyuma itsindwa n’u Budage igitego 1-0.

Kuri iyi nshuro ntiyahiriwe kuko no mu mikino y’amatsinda yazamutse ntawe uyiha amahirwe nyuma yo kunganya na Iceland igatsindwa na Croatia 3-0, ikabasha gutsinda Nigeria 2-1.

Argentina ni indi kipe ikomeye isezerewe nyuma y’u Budage bwasezerewe mu mikino y’amatsinda bunandagajwe na Koreya y’Epfo ku bitego 2-0.

Kryan Mbappe wahesheje u Bufaransa gukomeza
Lionel Messi na bagenzi be mu kababaro ko gusezererwa mu gikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza