00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage: Umukinnyi yakorewe Irondaruhu umukino uhita uhagarara

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 07:07
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wa gicuti wahuzaga Ikipe y’Igihugu y’u Budage izahagararira iki Gihugu mu mikino Olempike na Honduras, umukinnyi w’u Budage Jordan Torunarigha yakorewe Irondaruhu bituma ikipe ye ihita isohoka mu kibuga umukino urahagarara.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo umukino wari umaze umwana muto utangiye. Amakipe yombi yari amaze gukina iminota itanu gusa, amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage ‘DFB’ ryamaganye iki gikorwa. Iri Shyirahamwe ribicishije kuri Twitter ryahise rivuga ko umukino warangiriye ku munota wa gatanu.

Bati “Umukino urangiriye ku munota wa gatanu ari 1-1. Abakinnyi b’u Budage basohotse mu kibuga nyuma y’aho Jordan Torunarigha akorewe Irondaruhu.”

Muri uyu mukino wari ukubera ku kibuga cya Wakayama mu Buyapani, umutoza w’u Budage, Stefan Kuntz yavuze ko mu gihe cyose abakinnyi babo bakorewe Irondaruhu, kuguma gukina ntacyo byaba bimaze.

Ati “Niba abakinnyi bacu bakorewe Irondaruhu, kuguma gukina ntabwo biba bigishoboka.”

Jordan Torunarigha asanzwe ari myugariro wa Hertha BSC ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Budage. Muri Gashyantare 2020 uyu myugariro nabwo yakorewe Irondaruhu n’abafana b’ikipe ya Schalke ndetse icyo gihe iyi Kipe icibwa amande angana n’ibihumbi 59$.

Uyu mukino wa gicuti u Budage bwakinaga bwitegura gutangira Imikino Olempike, wari uwa nyuma bukinnye mbere yo gutangira irushanwa ku wa 22 Nyakanga.

Jordan Torunarigha si ubwa mbere yari akorewe Irondaruhu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .