U-17: U Rwanda rwatsinze u Burundi rwongera amahirwe yo gukomeza muri 1/2

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2018 saa 05:33
Yasuwe :
3 0

Ikipe y’Igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yatsinze u Burundi 4-3 mu mukino wayo wa kabiri w’amajonjora yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyi myaka kizakinwa umwaka utaha.

Ku isaha ya saa Cyenda zo kuri uyu wa Mbere nibwo abasore ba Yves Rwasamanzi, bamanutse mu kibuga ku mukino wabo wa kabiri, nyuma y’uko uwa mbere babashije gutsinda Sudan ibitego 3-1.

Ku munota wa 23 gusa Nyarugabo Moise yatsinze igitego cya mbere cy’u Rwanda kiza kwishyurwa na Arsene Irankunda w’u Burundi ku munota wa 27, ku munota wa 43’ n’uwa 44 uwitwa Rodrigue Isingizwe w’Amavubi na Keddy Nsanzimfura baje gutsinda ibitego bituma bajya kuruhuka ari bitatu by’u Rwanda kuri kimwe cy’u Burundi.

Ku munota wa 55 Moise Nyarugabo yaje gutsinda igitego cya kane cy’u Rwanda, ku munota wa 60, Munaba Edson w’u Burundi yatsinze igitego cya kabiri naho ku munota wa 75 Iratanga Flavien atsinda icya gatatu, umukino urangira gutyo.

Ku ruhande rw’u Rwanda ntabwo byagenze neza ijana ku ijana kuko uwitwa Jean Ishimwe yaje guhabwa ikarita itukura nyuma y’uko agwije imihondo ibiri. Ibi bisobanuye ko mu mukino u Rwanda ruzakina na Tanzania iri mu rugo uyu mukinnyi atazawukina.

U Rwanda ruzasoza imikino yarwo rukina na Tanzania kuwa 21 Kanama 2018, uzatwara iri rushanwa azahagararira akarere ka Cecafa mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Tanzania muri Gicurasi 2019.

Amajonjora yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 yahindutse muri uyu mwaka, aho mu turere dutandatu twa Afurika bazahatana, hakaboneka abahiga abandi bakitabira iki gikombe kizaba umwaka utaha.

Amakipe ane ya mbere mu gikombe cya Afurika azahita abona itike yo kwitabira igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Peru.

Abatarengeje imyaka 17 b'u Rwanda batsinze u Burundi nyuma yo gutsinda na Sudan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza