Twatakaje urugamba ariko intambara iracyakomeje - Perezida wa Kiyovu Sports

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Ukwakira 2017 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutsindwa na mukeba Rayon Sports ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda nyamara ari umukino bari barahiriye gutsinda, Perezida wa Kiyovu Sports yasuye abakinnyi abasaba kudaheranwa n’ahahise kuko intambara igikomeje.

Mu myaka irindwi ishize Kiyovu Sports ntirabasha gutsinda Rayon Sports muri shampiyona ariko umukino wo ku Cyumweru abafana bayo, abakinnyi n’abatoza bari bawuteguye nk’ugomba gushyira iherezo kuri ayo mateka mabi nubwo bitabahiriye bacyura agahinda n’umwenda w’ibitego 2-0.

Gutsindwa uyu mukino byababaje abafana b’iyi kipe n’abakinnyi bari bacitse intege byatumye Perezida wayo, Kayumba Jean Pierre, abasura mu myitozo ababwira ko kuba baratsinzwe atari iherezo.

Yagize ati “Abakinnyi ntabwo bagomba gucika intege, turi kumwe nabo mu byiza n’ibibi bahumure. Twatakaje urugamba ariko ntituratakaza intambara, nibyo naje kubereka kugira ngo ntibacike intege.”

Kayumba yanavuze ko yishimiye cyane uburyo ikipe yitwaye ku mukino wa Rayon Sports by’umwihariko mu gice cya mbere cy’umukino, asaba abakinnyi ko ariko bajya bitwara no ku yandi makipe bagaharanira guhesha Kiyovu Sports ishema.

Iyi kipe ni imwe mu zifite amateka akomeye mu Rwanda kuko yabayeho mu 1964 yegukana ibikombe bitatu bya shampiyona ariko icya nyuma igiheruka mu 1993, imyaka 24 irirenze itazi uko gisa.

Cassa Mbungo n’abasore be kuri ubu baritegura umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona bagomba kwakiramo Miroplast FC yo itarabasha kubona inota na rimwe, kuri Stade ya Mumena ku Cyumweru.

Kiyovu yari yarangije umwaka ushize nabi imanutse mu cyiciro cya kabiri ariko aho iherewe umwanya na Isonga FC, yaguze abakinnyi benshi bakomeye barangajwe imbere na kapiteni Kakure Mugheni Fabrice, Ndoli Jean Claude, Kalisa Rachid na Habyarimana Innocent bazayifasha guhanganira ibikombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza