00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe ni iki: Mvukiyehe yongeye kwizeza Abayovu igikombe

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 6 Nyakanga 2021 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal wagowe n’umwaka we wa mbere muri iyi kipe, yongeye kwizeza igikombe abakunzi bayo, ahamya ko we na Komite Nyobozi ayoboye bakuye amasomo menshi mu byo banyuzemo mu mwaka w’imikino urangiye.

Ku wa 29 Nzeri 2020 ni bwo abanyamuryango ba Kiyovu Sports bitoreye Mvukiyehe Juvénal, ngo ababere Umuyobozi w’Ikipe mu myaka itatu iri imbere. Ni umuyobozi waje afite imishinga myinshi ndetse na bo bamugirira icyizere.

Agitorerwa kuyobora Kiyovu Sports, Mvukiyehe yahise yizeza abakunzi b’iyi kipe igikombe cya Shampiyona ndetse mbere y’uko iya 2020/21 itangira, yari yavuze ko bageze ku kigero cya 75% byo kucyegukana.

Gusa, si uko byagenze kuko Kiyovu Sports yisanze mu makipe umunani ahataniye kuguma mu Cyiciro cya Mbere, ku bw’amahirwe isoza iyo mikino iri ku mwanya wa mbere.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Mvukiyehe Juvénal yoherereje ubutumwa abakunzi ba Kiyovu Sports, ariko abicishije k’ubahagarariye, Minani Hemedi, abasaba gukomeza kwihangana ndetse abizeza ko igihe kigeze ngo begukane igikombe.

Ati “Kudatwara igikombe twakuyemo amasomo ahagije. Igihe ni iki ngo ngaragaze aho tugejeje umuhigo wo gutwara igikombe. Sinzacika intege.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari imitego myinshi we na Komite Nyobozi ye batezwe, bikaba byarabakomye mu nkokora mu ntego bari bafite, ariko ahamya ko iyo mitego itazongera kubafata.

Ati “Ndabizeza ko uyu mwaka uzatubera mwiza. Ntawe uzongera kudutega imitego ngo bimuhire.“

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Minani Hemedi, Mvukiyehe yemeye ko uyu mwaka wababereye igihombo ariko asaba abakunzi ba Kiyovu Sports kwirinda ababarangaza babangisha ikipe yabo.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buhamya ko bwagize igihombo cyatewe no kuba hari abakinnyi baguzwe bafite uburwayi buzatinda gukira.

Mvukiyehe yakomeje avuga ko abakunzi ba Kiyovu Sports badakwiye kurangazwa cyangwa ngo bacibwe intege n’ibivugwa mu kipe abereye umuyobozi.

Yongeyeyeo ko we na Komite Nyobozi ye, biteguye gukorera mu ibanga rikomeye, ku buryo urutonde rw’abakinnyi bashya bazinjira muri iyi kipe ndetse n’abazasigara, rutangazwa habura ukwezi kumwe ngo Shampiyona itangire. Ibi ngo bizabafasha gukora ibyabo neza kandi bizatuma bagera ku ntego zabo.

Kiyovu Sports yari yaguze abakinnyi b’amazina akomeye yaba mu Rwanda no mu Burundi nka Kimenyi Yves yakuye muri Rayon Sports, Ngendahimana Eric yakuye muri Police FC, Bigirimana Abedi yakuye i Burundi na Ngandu Omar wari ukubutse muri Oman.

Bamwe mu bakinnyi barimo Saba Robert na Samson Babuwa, bamaze gusoza amasezerano yabo muri iyi kipe, ndetse ibiganiro by’ahandi bazerekeza bikaba bigeze kure.

Mvukiyehe agitorerwa kuyobora Kiyovu Sports yavuze ko iyi kipe izegukana igikombe
Ku ikubitiro, Kiyovu Sports yahise itandukana na Ndanda wari Umuyobozi wa Tekiniki
Mvukiyehe Juvénal yazanye imodoka muri Kiyovu Sports
Babuwa Samson na we ari mu bahombeye Kiyovu Sports uyu mwaka
Karekezi Olivier yari yahawe gutoza Kiyovu Sports ariko atandukana na yo bidateye kabiri
Nubwo Kiyovu Sports ititwaye neza, ubuyobozi bwayo bwitabiraga imikino yakinnye
Abakunzi ba Kiyovu Sports bongeye kwizezwa igikombe n'ubuyobozi bwabo, bubasaba kutarangazwa n'ibiri kuvugwa
Umuyobozi w'abafana, Minani Hemedi, ahamanya na Perezida wa Kiyovu Sports ko umwaka utaha uzaba mwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .