Tuyisenge Jacques azamara hanze ibyumweru bitandatu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Gashyantare 2021 saa 03:52
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na APR FC, Tuyisenge Jacques, azamara hanze y’ikibuga hagati y’ibyumweru bine na bitandatu nyuma yo kuvunikira muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun.

Tuyisenge yavunitse ku munota wa 11 mu mukino wa ¼ u Rwanda rwatsinzwemo na Guinea igitego 1-0, asimburwa na Sugira Ernest.

Umunya-Guinea Mory Kanté wamukiniye nabi, yahawe ikarita ikutukura nyuma yo kwifashisha ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [VAR] ndetse azasiba imikino ibiri itaha muri CHAN irimo uwa ½ ikipe ye ihuramo na Mali kuri uyu wa Gatatu.

Umuganga w’Ikipe y’Igihugu, Dr Rutamu Patrick, yabwiye IGIHE ko “Tuyisenge Jacques azamara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu adakina” kubera iyo mvune yagize mu ivi ku Cyumweru.

Imvune Tuyisenge yagize ni umukaya w’aho ivi rihurira, wacitse ku rwego rwa kabiri (Medial collateral ligament sprain 2nd degree). Yongeye kuvunika mu gihe mu mezi abiri ashize na bwo yari afite mvune yamaranye igihe.

Nyuma y’uko u Rwanda rusezerewe muri CHAN 2020, ruzakurikizaho imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 ruzahuramo na Cameroun na Cap-Vert muri Werurwe.

Tuyisenge Jacques azamara hanze hagati y'ibyumweru bine na bitandatu nyuma yo kuvunika mu ivi
Umunya-Guinea Mory Kanté yagiye gusaba imbabazi Tuyisenge Jacques nyuma y'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .