Ivan Wulffaert yabigarutseho ku wa Kane mu muhango wo kuvugurura amasezerano yari asanzweho hagati ya Rayon Sports na SKOL.
Yavuze ko icyatumye bongera amafaranga SKOL yahaga Rayon Sports, akarenga miliyoni 200 Frw ku mwaka, ari uko bashaka “Kongera kugira Rayon Sports ikipe ikomeye kandi y’ibigwi.”
Yakomeje agira ati “Dutegereje gahunda y’ibikorwa ubuyobozi bushya buzashyira mu bikorwa kugira ngo hubakwe umusingi w’ikipe y’umupira w’amaguru itazigaragaza mu Rwanda gusa ahubwo no ku Mugabane wose wa Afurika.”
Umuyobozi wa SKOL yashimiye kandi abahoze bayobora iyi kipe ari bo Muvunyi Paul na Dr Rwagacondo Emile Claude, bagize uruhare kugira ngo impande zombi zitangire kuvugana kuri aya masezerano avuguruye.
Yagize ati “Ndashaka gushimira ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports ku ruhare bwagize muri aya masezerano afite inyungu kuri buri ruhande. Ndashimira kandi na none abantu bake bahoze mu buyobozi bateguye ikibuga. Ntabwo ndi buvuge amazina yabo, ariko bazi abo ndi kuvuga.”
Paul Muvunyi na Dr Rwagacondo bigeze kuyobora Rayon Sports, bagiranye ibiganiro byo kongera amafaranga n’ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL muri Gicurasi ubwo iyi kipe yayoborwaga na Munyakazi Sadate utaracanaga uwaka n’aba baterankunga.
Mu Ukwakira 2020, Komite y’Inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, na yo yagiranye ibiganiro na SKOL, ariko impande zombi hari ibyo zitumvikanyeho bituma gusinya amasezerano avuguruye bitinda kugeza ubwo hatorwaga Komite Nyobozi nshya.
Uruganda rwa SKOL rutera inkunga Rayon Sports kuva mu 2014, aho rwatangaga miliyoni 47 Frw ku mwaka. Kuva mu 2017, impande zombi zasinyanye amasezerano mashya y’imyaka itanu, yari akubiyemo ko umuterankunga azajya atanga miliyoni 66 Frw ku mwaka, akaba ari yo yavuguruwe ku wa 25 Werurwe 2021.











Amafoto menshi yaranze uyu muhango.
Amafoto: Niyonzima Moïse
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!