Thierry Henry yikuye ku mbuga nkoranyambaga kubera irondaruhu rihakorerwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Werurwe 2021 saa 03:32
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Thierry Henry, yavuze ko yikuye ku mbuga nkoranyambaga kubera irondaruhu no kwibasirana bisigaye bihakorerwa, agaragaza ko muri iyi minsi nta mutekano uhari.

Thierry Henry w’imyaka 43, yanditse ubutumwa kuri Twitter ku wa Gatanu, aho yakurikirwaga n’abagera kuri miliyoni 2,3 avuga ko bitakiri ibyo kwihanganira.

Yavuze ko atazasubira ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo kompanyi zibishinzwe zizashyiraho uburyo abazikoresha bashobora gukurikiranwa.

Ati “Bisigaye byoroshye cyane kugira konti ku mbuga nkoranyambaga, kuyikoresha wibasira unahohotera kandi nta ngaruka bikugiraho kuko ntawe ukumenya.”

Yakomeje avuga ko urwego irondaruhu rigezeho byangiza imitekerereze ya benshi ku buryo bitakiri ibyo kwihanganira.

Thierry Henry yatwaranye ibikombe bibiri bya Premier League na Arsenal ubwo yayikiniraga hagati ya 1999 na 2007.

Muri Nzeri 2020, yavuze uburyo yagiye ahura n’irondaruhu ubwo yakiniraga Arsenal n’u Bufaransa.

Mu butumwa yanditse ku wa Gatanu, yakomeje agira ati “Tugomba kugaragariza abantu ko turi mu buribwe. Kuva ejo [uyu munsi] nzava ku mbuga nkoranyambaga kugeza ubwo abantu babifitiye ubushobozi bazahindura imikorere yabyo.”

“Kugeza igihe hazabera impinduka, konti zanjye ntizizongera kugaragara ku mbuga nkoranyambaga. Ndizera ko bizaba vuba.”

Ba nyir’imbuga nkoranyambaga zitandukanye bashimangira ko bari gushaka uburyo barandura irondaruhu risigaye rihakorerwa.

Urubuga rwa Instagram rufitwe na Facebook, ruherutse gutangaza ko hagati y’Ukwakira n’Ukuboza, rwavumbuye ubutumwa miliyoni 6,6 bwiganjemo urwango.

Undi muntu waherukaga kugaragaza ko irondaruhu rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga rimaze gufata indi ntera ni Wilfried Zaha ukinira Crystal Palace, wavuze ko atazongera gupfukama mbere y’umukino kuko nta mpinduka byigeze bizana.

Thierry Henry yikuye ku mbuga nkoranyambaga kubera irondaruhu rihakorerwa
Thierry Henry yavuze ko abantu bagomba kwerekana ko bababazwa n'irondaruhu bakorerwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .