Ikipe ya Tanzania ya U 17 yageze i Kigali mu mwihererero w’iminsi 10

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 12:42
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 17 yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane ije mu mwiherero wo kwitegura umukino wo kwishyura ifitanye na Congo Brazzaville mu byumweru bibiri biri imbere.

Serengeti Boys, yashoboye gutsindira Congo Brazzaville Dar es Salaam ibitego 3-2 gusa ntiyanyurwa n’umusaruro yakuye muri uyu mukino yabonyemo amahirwe menshi ,ariko bikarangira itahanye intsinzi y’ikinyuranyo cy’igitego kimwe ku busa.

Iyi kipe ishobora kujya mu gikombe cya Afurika mu gihe cyose ishoboye gusezerera Congo, yahise itegura umwiherero ukomeye wo kwitegura umukino wo kwishyura, aho ku ikubitiro yari yifuje kuwukorera muri Madagascar, ariko bikaza kurangira hemejwe ko iyi kipe igomba kwitegurira i Kigali, nk’uko Alfred ushinzwe itangazamakuru mu ishyirahamwe rya ruhago rya Tanzania yabitangaje.

Ati “Abatoza ku ntango bari bifuje ko twajya muri Madagascar, ariko nyuma yo kubiganiraho no kugisha inama twasanze mu Rwanda ari hantu hakwiye ho kwerekeza kuko hegeranye n’aho tuzakinira kandi ntabwo hahenze”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22/9/2016, ni bwo iyi kipe yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe izanye n’abagera kuri 27. Aba, bahise berekeza kuri Kigali View Hotel mu gihe bazajya bitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya gihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 17, yaherukaga mu Rwanda mu mwaka wa 2010 ubwo yatsindwaga igitego 1-0 n’abasore barimo bitegura kwakira igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda mu mwaka wa 2011. Emery Bayisenge, ni we wari watsindiye Amavubi mato kuri Penaliti.

Umukino wo kwishyura hagati ya Serengeti na Congo Brazzaville uzabera muri Congo tariki ya 2/10/2016, aho ikipe izakomeza, izahita ibona itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka 17, kizabera muri Madagascar hagati y’amatariki ya 2-16 Mata 2017.

Imikino yo kwishyura isoza amajonjora

Tariki ya 1/10/2017

  • Cameroon U17 vs Sudan U17(0-1)
  • Ivory Coast U17 vs Ghana U17(1-3)
  • Comoros U17 vs Angola U17 (0-5)
  • Gabon U17 vs Niger U17(0-1)

Tariki 2/10/2016

  • Ethiopia U17 vs Mali U17(0-2)
  • Congo U17 vs Tanzania U17(2-3)
  • Guinea U17 vs Senegal U17(1-0)
Serengeti Boys ya Tanzania yizeye kujya mu gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza