00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sunrise yatumye i Nyagatare bifata mapfubyi! Urugendo rwayo mu myaka irindwi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 3 Nyakanga 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’urugendo rw’imyaka irindwi yose Sunrise FC ikina mu cyiciro cya mbere, iyi kipe yasubiye mu cya kabiri ituma mu Karere ka Nyagatare hasigara irungu ryo kutazongera kubona ikipe zo mu cyiciro cya mbere.

Ifirimbi ya nyuma Sunrise FC mu cyiciro cya mbere yahushywemo ku wa Mbere 28 Kamena 2021. Iyi kipe yatsinzwe na Gorilla FC 2-1 nyamara yasabwaga kunganya gusa ikaguma mu cyiciro cya mbere ariko na byo byaranze.

Ni ikipe yaciyemo amazina y’abakinnyi batandukanye, abatoza bamwe bafite amazina abyibushye mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku wa 10 Gicurasi 2014 mu Karere ka Rwamagana, nibwo haje igitekerezo cyo gushinga ikipe y’i Ntara y’i Burasirazuba ndetse ihita inashyirwa mu cyiciro cya kabiri.

Muri uwo mwaka yahise izamuka mu cyiciro cya mbere itsinze ikipe ya Bugesera FC ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi. Umukino ubanza wari warabereye i Kigali, Sunrise FC itsinda Bugesera FC ibitego 2-0, mu gihe mu mukino wo kwishyura amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kindi.

Sunrise FC ikiri mu cyiciro cya kabiri

Iyi kipe mu myaka ibiri ya mbere yari iy’i Ntara y’i Burasirazuba ariko nyuma ya tariki 21 Kanama 2016, yeguriwe Akarere ka Nyagatare ihita yerekezayo aho yakiniraga kuri Stade y’aka Karere yari yariswe Stade Mabati.

Muri gahunda ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yo kongera ibikorwaremezo harimo na za stade, mu 2019 Sunrise FC yimukiye ku kibuga gishya cyari kimaze kuzura ari na ho yari imaze imyaka ibiri ikinira.

Mu mwaka wa mbere w’iyi kipe yagaragaje ko atari iyo gukurwaho amanota n’ikipe z’ibigugu mu Rwanda ndetse ikomeza kugaragaza n’igitinyiro, bituma isoza shampiyona iri ku mwanya wa 4 n’amanota 40 irangiza imbere ya Rayon Sports FC yari ifite 38.

Mu mwaka w’imikino 2015-2016, iyi kipe yicumye inyuma ho imyanya ine kuko yabaye iya munani n’amanota 35, cyane ko amakipe yari yariyongereye ubwo yavaga kuri 14 aba 16. Ku mwaka w‘imikino wakurikiyeho 2016-2017, Sunrise FC nabwo yongeye kwicuma inyuma ho umwanya umwe kuko Shampiyona yarangiye iri ku mwanya wa 9 n’amanota 33.

Umwaka w’imikino 2017-2018, Sunrise FC benshi bahamyaga ko yongereye imbaraga, bituma iza ku mwanya wa 7 ko yisubiyeho n’amanota 38. Mu mwaka w’imikino wa 2018/2019, Sunrise FC yagarukirije ikirenge ku mwobo ujya mu cyiciro cya kabiri kuko yabaye iya 13 mu makipe 16 n’amanota 34. Icyo gihe yakurikiwe na Gicumbi FC, hanyuma Kirehe FC n‘Amagaju zimanuka mu cyiciro cya 2.

Mu 2019-2020, shampiyona yasorejwe ku munsi wa 23, Sunrise FC yari iri ku mwanya wa 7 n’amanota 30 inafite rutahizamu wayo umunya-Nigeria Babuwa Samson warangije shampiyona afite ibitego byinshi (15).

Umwaka w’imikino 2020-2021 wari umwaka wa 7 mu cyiciro cya mbere ariko unaba umwaka mubi cyane ku baturage b’i Burasirazura kuko usize Sunrise FC isubiye mu cyiciro cya kabiri n’amanota icyenda yonyine mu mikino cumi n‘itatu.

Abatoza icyenda bose ni bo bayitoje muri uru rugendo rwayo.

Gatera Musa wazamuye iyi kipe yungirijwe na Nzunga Thierry, ubu ari gutoza Espoir FC ndetse yashoje ku mwanya wa gatatu mu makipe umunani ya mbere.

Umugande Moses Basena wari umwaka we wa kabiri atoza iyi kipe, ndetse ni umutoza wari wubashywe muri aka Karere ka Nyagatare, kuko hari abakinnyi bato yagiye azamura barimo Byinshi Daniel, Nyamurangwa. Ndetse yari yazamuye urwego rwa bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abari munsi y‘imyaka 17 harimo Jimmy Gatete, Muvunyi Danny na Hoziyana Kennedy.

Nubwo iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri Basena atari mu Rwanda, ariko aracyiyifitiye amasezerano y‘umwaka umwe.

Abandi batoza uhereye kuri Gatera Musa wayizamuye, Nyakwigendera Jean Marie Ntagwabira, Jimmy Mulisa, Chidhe Ibe Andrew, Evaritse Ntamugabumwe, Cassa Mbungo, Gatera Alphonse, Bisengimana Justin ndetse na Moses Basena, Sunrise FC imanutse ari we uyifite, ubwo bose hamwe ni abatoza icyenda barimo abanyamahanga babiri Moses Basena w‘umunya-Uganda na Chidhe Ibe Andrew ukomoka muri Nigeria.

Icyo bisobanuye, ni uko Bugesera FC ari yo kipe isigaye ihagarariye u Burasirazuba nyuma ya Kirehe FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri mu 2019 na Rwamagana City yari yamanutse mbereye yaho.

Jimmy Mulisa watoje iyi kipe, yababajwe no kumanuka kwayo mu cyiciro cya kabiri, ariko ahamya ko mu byatumye ijya ahabi harimo n’ikibazo cy’ubukungu ariko kandi uyu mutoza akayishimira ko yamuzamuriye izina nk’uko yabibwiye IGIHE.

Ati “Birababaje kubona ikipe nk‘iriya imanuka mu cyiciro cya kabiri. Ni ikipe nshimira ko yampaye amahirwe yo gutoza mu cyiciro cya mbere bwa mbere. Gusa nkurikije uko nabyumvise, harimo n’ikibazo cy’amikoro. Kumanuka kwayo byambabaje cyane.“

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya kabiri yakinwa, u Burasirazuba buzaba buhagarariwe na Sunrise FC, Nyagatare FC, Akagera FC Rwamagana City, Etoile de L’est ndetse na Kirehe FC.

Sunrise FC yavukiye i Rwamagana ariko yamanutse mu cyiciro cya kabiri yarimukiye i Nyagatare
Yamanutse iri mu maboko ya Moses Basena nubwo yari yagiye kureba umuryango we muri Uganda
Abakunzi bayo bazajya bayifanira mu cyiciro cya kabiri
Mu 2018-2019 yari ikipe yatsinze izikomeye mu Rwanda zirimo Rayon Sports FC
Babuwa yazamuriye izina rye muri Sunrise FC
Moses Basena we aracyafite amasezerano y'iyi kipe
Ni ikipe yahaye amahirwe bamwe mu bakinnyi bateshejwe agaciro mu yandi makipe
Samson Babuwa ni umwe mu beza iyi kipe yatunze mu myaka irindwi yari imaze mu cyiciro cya mbere
Abakinnyi barimo Vedaste, batangiye kurambagizwa n'andi makipe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .