Sunrise iyoboye itsinda rya Rayon Sports nyuma yo gutsinda Kiyovu 2-0

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 10 Nzeri 2016 saa 07:36
Yasuwe :
0 2

Ikipe ya Sunrise isogongeje abakunzi b’umupira w’amaguru isura yayo yo mu mwaka wa shampiyona utaha, nyuma yo kwihererana Kiyovu Sports ikayitsindira i Nyamirambo ibitego 2-0.

Kuva ku kuba ikipe y’intara igahabwa akarere, ndetse no kwimuka ikava i Rwamagana ikerekeza Nyagatare, ubundi byari bihagije ngo bikurure abakunzi b’umupira w’amaguru bari bategereje icyo izi mpinduka zizasiga kuri iyi kipe y’ imirasire.

Iyi kipe yarangije ku mwanya wa munani mu mwaka wa shampiyona ushize, ntabwo yagarukiye aho kuri izo mpinduka zo mu buyobozi, dore ko yaje no kujya muri Nigeria ihakura umutoza n’abakinnyi batatu, Orotomal Alexis,Ojenuwa Romero na Babuwa Samson. Aba bose bari kuri Stade ya Kigali kuri uyu munsi biyereka abakunzi ba ruhago batari benshi ku kibuga.

Sunrise ifite intego zo kwegukana igikombe cya shampiyona y'umwaka utaha
Umwuka ni mwiza mu ikipe ya Sunrise

Sunrise yakinaga bigaragara ko umwuka ari mwiza mu ikipe, yaje kwiharira umukino wasoje iyindi yo kuri uyu wa Gatanu, cyane ko na Kiyovu Sports bakinaga byagaragaye ko igifite akazi gakomeye ko gukora. Iyi kipe y’Urucaca, yari yabanje mu kibuga abakinnyi babiri bonyine mu bari basanzwe babanzamo mu mwaka wa shampiyona ushize. Abandi bose basigaye bari biganjemo abashya bakiri bato.

Ibitego byombi byabonetse muri uyu mukino byavuye ku mipira y’imiterekano mu bice byombi, ku makosa yabaga yakorewe rutahizamu mushya wa Sunrise Orotomal Alexis . Icya mbere cyaje kwinjizwa kuri Coup Franc ya Musa Ali Sauva mu gihe igitego cya kabiri cyatsinzwe na nyirubwite Orotomal.

Sunrise gutsinda uyu mukino 2-0 bivuze ko yahise ifata umwanya wa mbere muri iri tsinda n’amanota atatu ikaba izigamye ibitego bibiri mu gihe Rayon Sports binganya amanota ariko yo ikaba izigamye igitego kimwe.

Imikino ya As Kigali Pre-Season Tournament, izakomeza ku Cyumweru tariki ya 11/9/2016. Kuri Stade Amahoro APR FC izisobanura na Vita Club saa 17:00 mbere y’umukino wa Rayon Sports na Sunrise wo uzatangira saa 20:00. Kuri Stade ya Kigali ho, As Kigali izaba iri kumwe na Dauphin Noir 15:30 mu gihe Kiyovu Sports na Police bazakinira ku Mumena kuri iyo saha.

Kiyovu Sports yarimo ikorera igerageza abakinnyi benshi
Abatoza ba Sunrise bizeye kuyihesha igikombe umwaka utaha wa shampiyona
Sauva wahoze muri Kiyovu ni we watsinze igitego cya mbere
Captain Omar ni we wagizwe umukinnyi w'umukino
Umutoza wa Kiyovu Kanamugire ntabwo yanyuzwe n'uburyo ba rutahizamu be bitwaye
Umunya Nigeria Orotomal atera penaliti Bonheur
Byari ibyishimo kuri aba basore b'iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza