Sugira yafashije APR FC gutsinda AS Muhanga ku gitego yabonye nyuma y’umwaka n’amezi ane (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 6 Mutarama 2019 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wasize APR FC ikomeje kuba ku isonga nyuma yo gutsinda bigoranye AS Muhanga 2-1 ibifashijwemo na rutahizamu Sugira Ernest wari umaze umwaka n’amezi ane adatsinda igitego kubera imvune.

Abafana ba APR FC baraye mu byishimo kuko babonye amanota atatu nyuma yo kumara imikino ibiri nta ntsinzi. Batsinze AS Muhanga mu mukino watangiye utinzeho iminota ine kubera imvura nyinshi yaguye i Nyamirambo aho wabereye.

Ikipe ya Jimmy Mulisa yagiye guhangana na AS Muhanga ifite inyota y’amanota atatu ku kibuga cyayo kuko yaherukaga kuhatsindirwa na Mukura VS inahanganyiriza na Gicumbi FC.

Iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yakinnye idafite rutahizamu Iranzi Jean Claude na Muhadjiri Hakizimana batagiriwe icyizere n’umutoza wabo, yinjiye mu mukino neza inagerageza uburyo bwinshi bushobora kubyara igitego kuko yari yakoresheje ba rutahizamu babiri Byiringiro Lague na Sugira Ernest.

Ku munota wa 28 nibwo yahiriwe no gufungura amazamu ku mupira wazamukanywe na Nshuti Dominique Savio witwaye neza cyane muri uyu mukino, awuha Sugira Ernest wari imbere y’izamu atsindira APR FC igitego cya mbere.

Uyu rutahizamu yatsindiye APR FC igitego cya mbere nyuma y’igihe kinini adakina kubera imvune. Yaherukaga gutsinda igitego muri Kanama 2017 ubwo yari agikinira AS Vita Club yo muri RDC.

Iminota yakurikiyeho ntabwo APR FC yakomeje kugaragaza inyota yo gushaka ibitego bituma AS Muhanga itozwa na Abdul Mbarushimana igaruka mu mukino abakinnyi bayo bo hagati Munyeshuri Aaron, Elias Rucogoza, Ntirushwa Aimée barusha cyane aba APR FC.

Ku burangare bwa ba myugariro Herve Rugwiro na Ombolenga Fitina, AS Muhanga yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 40 cyitsinzwe na Buregeya Prince ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Youssuf Habimana, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yasimbuje yongeramo ba rutahizamu aha umwanya Issa Bigirimana, Blaise Itangishaka na Imran Nshimiyimana mu myanya ya Sugira Ernest, Evode Ntwari na Nizeyimana Mirafa.

Byakozwe hashakishwa igitego cya kabiri cyashoboraga kwinjira ku munota wa 59 ku mupira mwiza Nshuti Savio yacomekeye Issa Bigirimana wari wenyine imbere y’izamu ariko umupira awuteye n’umutwe widunda imbere y’izamu uhita ujya hejuru yaryo.

Iminota icumi nyuma yo guhusha aya mahirwe APR FC yahise ibona igitego cy’intsinzi kuri koruneri yatewe na Byiringiro Lague, umupira uhura na Mugiraneza Jean Baptiste Migi atera n’umutwe ukora kuri myugariro Noel Bizimana, aba umukinnyi wa kabiri witsinze igitego muri uyu mukino.

Umukino warangiye APR FC itsinze 2-1, inakomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona kuko Mukura VS iyikurikiye yo yanganyirije na Marines FC i Rubavu 1-1, aho Marines FC yatsindiwe na Nyirinkindi Saleh naho Mukura VS yishyurirwa na Onesme Twizerimana ku munota wa nyuma.

APR FC iyoboye urutonde yagize amanota 29 n’umukino umwe w’ikirarane naho Mukura VS yuzuza amanota 26 n’imikino itatu y’ibirarane. Zikurikiwe na Rayon Sports iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 25.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (c), Nizeyimana Mirafa, Nshuti Dominique Savio, Ntwari Evode, Byiringiro Lague na Sugira Ernest
AS Muhanga: Isingizwe Patrick, Bizimana Noel, Kagaba Obed, Turatsinze John, Munyeshuri Aaron, Elias Rucogoza, Ntirushwa Aimee, Bizimana Yannick, Ruboneka Jean Bosco, na Habimana Youssuf.

Imikino yose y’umunsi wa 13 wa shampiyona

Ku wa Gatanu

- SC Kiyovu 2-0 Police FC
Ku wa Gatandatu

- Gicumbi FC 1-0 Etincelles FC
- AS Kigali 3-2 Espoir FC
- Musanze Fc 1-2 Rayon Sports FC
- Kirehe FC 1-1 Sunrise FC

Ku Cyumweru

- Marines FC 1-1 Mukura VS
- APR FC 2-1 AS Muhanga
- Bugesera FC vs Amagaju FC (Umukino wasubitswe kubera imvura yaguye i Nyamata)

Sugira Ernest ahindukiza umunyezamu
Sugira Ernest yishimira gutsinda igitego nyuma y'umwaka n'amezi ane
Nshuti Dominique Savio watanze umupira wavuyemo igitego cya mbere
Ba rutahizamu barimo Byiringiro Lague mu rugamba rwo gushaka igitego cy'intsinzi
Abdul Mbarushimana atoza AS Muhanga nyuma yo guca mu yandi makipe nka Nyanza FC na Rayon Sports
APR FC yatsinze igitego cya kabiri ku mutwe wa Mugiraneza Jean Baptiste Migi
Igitego cy'impozamarira cya AS Muhanga cyabonetse ku ishoti ryatewe na Habimana Youssuf wavuye muri Rayon Sports
Icyizere cyo kubona amanota kuri AS Muhanga cyaraje amasinde
Igitego cyitsinzwe na myugariro wa APR FC Buregeya Prince
Igitutu cyari cyinshi kuri Jimmy Mulisa
Iranzi Jean Claude (ubanza iburyo) yongeye kudakoreshwa n'umutoza Jimmy Mulisa. Aha yari yicaranye na Rutanga Eric, Sibomana Patrick Pappy, Nshutiyamagara Ismail Kodo na Kakira Suleiman
Nyuma yo kwirukanwa na Rayon Sports, Youssuf Habimana, ari mu bihe byiza
Muri uyu mukino abakinnyi babiri bitsinze
Nsongayingabo Shaffy, Fiacre Ntwari na Mugunga Yves ntabwo bari mu bakinnyi 18 APR FC yakoresheje
Savio Nshuti yakoreweho amakosa menshi
Gutakaza uyu mukino byababaje Abdul Mbarushimana

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza