Sugira Ernest yerekeje muri APR FC nyuma yo kudahirwa muri AS Vita Club

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 10 Kanama 2017 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yamaze gusinya amasezerano y’umwaka muri APR FC nyuma yo gutandukana na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiniraga umwaka ushize.

Sugira utari ufite ikipe abarizwamo yemereye IGIHE ko yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri APR FC.

Yagize ati “Nibyo naganiriye na APR FC turanumvikana namaze kuyisinyira.”

Uyu mukinnyi yavuze ko nta bindi yavuga ku byo yumvikanye n’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu kuko azabitangaza nyuma yo gutangira imyitozo na bagenzi be.

Sugira yaciye agahigo k’umukinnyi waguzwe amafaranga menshi mu Rwanda ajya hanze mu 2016 ubwo yatangagwaho miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda ava muri AS Kigali ajya muri AS Vita Club yaje kumusezerera nyuma y’umwaka umwe ayikinira.

Uyu musore usanzwe anakinira Amavubi, yatangiye gukina ruhago mu 2011 ari muri AS Muhanga yabarizwaga mu cyiciro cya kabiri, ayifasha kuzamuka ayitsindiye ibitego 15, aho yari anayoboye ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi.

Mu 2012 yerekeje muri APR FC abura umwanya wo gukina bituma atandukana na yo yerekeza muri AS Kigali. Nyuma yo kwitwara neza muri iyi kipe y’Abanyamujyi, yongeye gushimangira ko ari rutahizamu ufite icyerecyezo mu mikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, aho yaje kubengukwa n’Umutoza Florent Ibenge watozaga DR Congo na AS Vita Club yemera kumugura.

Sugira mu mwambaro wa AS Vita Club ahanganye na APR FC agiye gukinira
Sugira (uwa mbere iburyo mu bahagaze) no mu ikipe y'igihugu ni umwe mu bagenderwaho
Sugira Ernest akiri muri AS Kigali yari umwe mu beza bakinaga muri shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza