Sugira Ernest yatangiye urugendo rushya AS Vita Club itsinda Mukura VS

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Kanama 2016 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Mu mukino wa mbere Sugira Ernest yambaye umwenda wa AS Vita Club, ntiyorohewe n’Ikipe ya Mukura VS byatumye anasimbuzwa akinnye iminota 45 gusa mu mukino wa gicuti iyi kipe ye yatsinzemo abasore ba Okoko Godfroid ibitego 2-0 kuri Stade ya Huye.

Ikipe ya AS Vita Club y’umutoza Florent Ibenge yari imaze icyumweru i Huye ikora imyitozo ibanziriza shampiyona y’umwaka utaha yo muri Congo izatangira tariki 10 nk’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri iki gihugu, LINAFOOT ryabitangaje, ariko mbere yaho ikaba ishobora no kugaragara mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali yo mu Rwanda.

Mu rwego rwo kureba uko abakinnyi bashya yaguze barimo na rutahizamu w’umunyarwanda Sugira Ernest wavuye muri AS Kigali atanzweho miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi kipe y’i Kinshassa kuri uyu wa Gatandatu yakinnye umukino wa gishuti na Mukura VS y’i Huye iyitsinda ibitego 2-0.

Ni umukino Sugira, ukunzwe bikomeye n’umutoza we ndetse utegerejwe cyane n’abafana nka rutahizamu ushobora kuzabageza ku gutwara igikombe cya CAF Champions League yabanje mu kibuga agerageza n’uburyo bugera kuri butatu ashaka igitego ariko amahirwe ntiyamukundira.

Nyuma yo kurangiza iminota 45 ari ubusa ku busa, Florent Ibenge Ikwange yakoze impinduka anakuramo Sugira yinjiza Drissa Traoré ukomoka muri Mali wahise uhindura umukino, Serbie Alongo afungura amazamu ku munota wa 49 ndetse na Chico Ikanga ashyiramo icya kabiri ku munota wa 53.

Ibenge avuga ko yaje mu Rwanda kugira ngo bimufashe guhuza umukino w’abakinnyi yari asanganywe n’abashya yaguze by’umwihariko agahitamo i Huye nk’ahantu n’ubundi yabaye ubwo yari mu Rwanda mu mikino ya CHAN 2016 atoza ikipe y’igihugu yaje no kwegukana icyo gikombe.

Muri uyu mukino ntihagaragaye rimwe mu mazina azwi cyane mu Rwanda ‘Etekiama Agiti Tady’ wamenyekanye mu Rwanda nka Daddy Birori agakinira ikipe y’igihugu ariko akaza no gutuma isezererwa mu mikino yo mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2015 nyuma yo gusanga akinira ku byangombwa bitandukanye.

Uyu musore wakiniye amakipe nka Mukura VS, Kiyovu Sports na ATRACO FC mu Rwanda akinira ikipe y’igihugu Amavubi imikino itanu irimo uwa Libya yatsinzemo ibitego bitatu wenyine umukino ukarangira ari 3-0, biteganyijwe ko ibihano yahawe na CAF byo kudakina ruhago mu myaka ibiri bizarangira muri Nzeli uyu mwaka.

Yasimbuwe igice cya mbere kirangiye
Daddy Birori (uwa kabiri uturutse ibumoso) yari ku kibuga
Sugira yagerageje uburyo bwinshi bwavamo igitego ariko ntiyahirirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza