Kwamamaza

Sugira Ernest wahawe imodoka n’inzu na AS Vita Club agiye kugaruka mu Rwanda

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 13:46' na Manzi Rema Jules


Rutahizamu w’Umunyarwanda, Sugira Ernest wamaze kwerekeza i Kinshasa muri AS Vita Club aguzwe miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2016 aragaruka i Kigali na bagenzi be gukina irushanwa ryateguwe n’ikipe ya AS Kigali yahoze akinira.

Sugira wakiriwe bikomeye n’abafana bari buzuye Stade Tata Raphaël i Kinshasa ubwo AS Vita Club yerekanaga abakinnyi bashya kuri uyu wa Kabiri, yabwiye IGIHE ko yatunguwe bikomeye n’uburyo yakiriwe n’abafana, ibyo yahawe n’ubuyobozi birimo imodoka yo kumujyana ku myitozo ndetse n’inzu yo kubamo.

Yagize ati “Byandenze, byari ibirori kureba stade yuzuye abafana baje kureba abakinnyi nta n’umukino uhari, sinigeze mbibona ahandi. Nakiriwe neza cyane n’abayobozi bahise banampa bimwe mu byanyorohereza kubaho birimo imodoka n’inzu yo kubamo n’ibindi. Birumvikana nanjye nzi akazi gakomeye kantegereje hano. Ndasabwa gukora cyane ngashimisha aba bafana kandi n’ikipe ikabona ibyo inyizeyeho.”

Yakomeje avuga ko akurikije uko abona ikipe ibayeho, abakinnyi ifite n’abafana bayishyigikira, nta kabuza bishobora kumubera umuyoboro wo kugera ku nzozi ze zo kuba yakwegukana igikombe cya Orange, CAF Champions League dore ko ari nayo ntego bahawe.

Uyu mukinnyi yanatangaje ko ku Cyumweru, we na bagenzi be bazaza mu Rwanda aho bazakorera umwiherero utegura umwaka utaha w’imikino ariko bakazanagaragara mu irushanwa ryateguwe n’ikipe yahoze akinira rishobora kugaragaramo amakipe ane ya mbere mu Rwanda n’andi yo mu Karere ataramenyekana.

Mu minsi ishize, Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abakinnyi muri AS Kigali, Nshimiye Joseph yatangaje ko ikipe y’umujyi wa Kigali igiye gutangiza irushanwa rizajya rihuza amakipe ane ya mbere mu Rwanda ndetse n’andi yo mu karere arimo Simba na Yanga zo muri Tanzania na AS Vita Club na TP Mazembe zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sugira wigaragaje muri AS Kigali mu mwaka ushize w’imikino by’umwihariko akaba n’umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, maze aza gushimwa n’umutoza wa AS Vita Club, Florent Ibenge Ikwange.

Uretse Sugira, AS Vita Club yanerekanye abandi bakinnyi bane yaguze b’abanyamahanga barimo umunyezamu Diakite wo muri Burkina Faso, myugariro Obama wo muri Guinée, Sidibé ukina hagati wo muri Mali na rutahizamu Atouba wo muri Cameroun naho abandi batatu barimo Xavi Makgantai ,Felex na Mabele Bawaka bakaba baterekanwe kuko bataragera mu ikipe.

Iyi kipe iherutse guhagarikwa mu mikino ya CAF Champions League y’uyu mwaka izira gukinisha umukinnyi wari warahanwe, mu gutegura kugarukana imbaraga mu mikino y’umwaka utaha yanaguze abandi bakinnyi bane bo muri Congo barimo Junior Baometo wakiniraga Lupopo, Bukasa wavuye muri Sanga Balende, Yannick Bangala wakiniraga DCMP, na Emomo wavuye muri Shark.

Sugira Ernest yahawe imodoka yo kugendamo agiye mu myitozo
Abafana benshi ba AS Vita Club bari baje kureba abakinnyi bashya barimo na Sugira Ernest

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved