StarTimes izerekana imikino yose ya Copa América yatangiye Brésil inyagira Bolivia

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Kamena 2019 saa 11:36
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ya StarTimes izerekana imikino yose y’irushanwa ry’igikombe gihuza ibihugu byo ku Mugabane wa Amerika cy’uyu mwaka, Copa América 2019, cyatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu muri Brésil, aho kizarangira tarikiya 7 Nyakanga 2019.

Umukino ufungura iri rushanwa warangiye Brésil yaryakiriye, itsinze Bolivia ibitego 3-0 birimo bibiri bya Philippe Coutinho wa FC Barcelona na kimwe cya Everton Sousa Soares ukinira Grêmio.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 12 birimo 10 byo muri Amerika y’Amajyepfo kongeraho u Buyapani na Qatar.

Copa América ikunze kugira umwihariko w’umupira w’amaguru wihariye, irimo ibihangange nka Lionel Messi wa Argentine, Alexis Sánchez wa Chile, Luis Suárez wa Uruguay, Roberto Firmino wa Brésil na James Rodriguez wa Colombia, aho aba bakinnyi bakundwa n’abatari bake ku Isi.

StarTimes izerekana imikino ya Copa América mu mashusho ya HD kuri ST World Football na ST Sports Premium.

Abanyarwanda basanzwe bafite ifatabuguzi rya StarTimes bashobora kureba iyi mikino ku buntu baguze bouquet y’ukwezi mu gihe ku bafatabuguzi bashya bo bagura dekoderi ya StarTimes cyangwa televiziyo (guhera ku bihumbi 149 000 Frw) na bo bakabasha kwirebera Copa América.

Copa América y'uyu mwaka irimo ibihangange nka Messi, Suarez, Rodriguez, Sanchez, Firmino n'abandi
Uko amakipe azahura mu mikino y'amatsinda ya Copa América
Muri aya mezi kandi StarTimes yashyiriyeho abafatabuguzi bayo poromosiyo
Coutinho yafashije Brésil gutangira neza muri Copa América

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza