00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

StarTimes irerekana imikino isoza Shampiyona ya La Liga itarabona nyirayo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Gicurasi 2021 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Espagne (La Liga) uzasiga mu mpera z’iki cyumweru hamenyekanye ikipe izatwara igikombe hagati ya Atlético Madrid na Real Madrid.

Mu gihe habura umukino umwe, Atlético Madrid itozwa na Diego Simeone, irusha Real Madrid amanota abiri ndetse ikeneye gutsinda kugira ngo itware igikombe. Imikino y’amakipe yombi izerekanwa iri kuba mu mashusho meza ya HD kuri StarTimes.

Igikombe cy’uyu mwaka kiri hagati y’ayo makipe yombi kuko FC Barcelone ya gatatu, yasizwe amanota arindwi na Atlético Madrid.

Intsinzi ku mukino ikipe ya Diego Simeone izahuramo na Valladolid ku wa Gatandatu, izaba isabanuye ko Atlético Madrid yegukanye igikombe cya 11, kikaba icya mbere kuva mu 2014.

Kunganya cyangwa gutsindwa bizafungurira amahirwe Real Madrid yakongera kwegukana igikombe mu minsi ya nyuma nk’uko byagenze mu mwaka ushize. Gusa, kugira ngo ibyo bigerweho, na yo birayisaba ko izatsinda Villarreal mu mukino izakira kuri Stade Alfredo di Stéfano.

Mu gihe Atlético yanganya na Valladolid noneho Real igatsinda Villarreal, amakipe yombi azaba anganya amanota 84, bityo Real Madrid yatwara Shampiyona y’uyu mwaka hashingiwe ku mikino yazihuje zombi.

Espagne ni kimwe mu bihugu bike i Burayi aho uko amakipe akurikirana bigenwa hashingiwe ku buryo yitwaye yahuye (head-to-head) mbere yo kureba ibitego azigamye. Muri uyu mwaka, ikipe ya Zinedine Zidane yatsinze ibitego 2-0 mu rugo mbere yo kunganyiriza 1-1 kwa Atlético.

Ku mukino wo mu mpera z’iki cyumweru, umutoa Zidane azaba adafite abakinnyi b’ingenzi imbere ya Villarreal barimo Toni Kroos wanasibye umukino wa Athletic Bilbao ku wa Gatanu, nyuma yo kuba yari yishyize mu kato nyuma yo guhura n’umuntu wanduye COVID-19 ndetse ku wa Mbere w’iki cyumweru byemejwe ko na we yanduye icyo cyorezo

Abandi bazaba badahari biganjemo abo mu bwugarizi nka Raphaël Varane, Ferland Mendy, Daniel Carvajal na Sergio Ramos.

Gusa, Zidane azaba yishingikirije ubusatirizi bwe burimo Luka Modrić, Vinícius Júnior, Marco Asensio na Karim Benzema umaze iminsi ahagaze neza.

Ku ruhande rwa Atlético Madrid itozwa Diego Simeone, yo izaba ifite abakinnyi bayo bakomeye barimo umunyezamu Jan Oblak watsinzwe ibitego bike uyu mwaka, Marcos Llorente, João Félix, Ángel Correa na Luis Suárez.

Iyi mikino yombi izagena utwara igikombe cya Shampiyona ya La Liga y’uyu mwaka, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika bafite amahirwe yo kuyirebera kuri shene z’umupira za StarTimes.

StarTimes izerekana kandi imikino 51 yose izaba igize igikombe cy’u Burayi (UEFA Euro 2020) kizaba hagati ya tariki ya 11 Kamena n’iya 11 Nyakanga 2021.

Imikino isoza Shampiyona ya La Liga irerekanwa kuri StarTmes mu mpera z'iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .