00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Stade ya Kigali i Nyamirambo yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ukwakira 2021 saa 10:26
Yasuwe :
0 0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo guhagarika imikino mpuzamahanga ibera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuko hari ibyo itujuje.

Itangazo rya CAF ryo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2021, rivuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe kuri iyi stade harebwa niba yujuje ibisabwa.

Stade ya Kigali yasabwe kuvugurura urwambariro (Dressing Room) rukajyana n’igihe, gutunganya inkingi ziri imbere y’imyanya y’icyubahiro (VIP area) zibangamira abareba umupira no gushyiraho intebe zo kwicaraho aho kugumishaho sima.

Itangazo rya CAF rivuga ko "hashingiwe ku igenzura ryakozwe, stade ikibura byinshi ku bigenderwaho na CAF kugira ngo yemererwe kwakira amarushanwa mpuzamahanga."

Hemejwe ko Stade ya Kigali yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu ndetse n’ihuza amakipe atandukanye.

CAF yavuze ko u Rwanda rwemerewe kuhakirira umukino umwe hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu mikino y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Yakomeje ivuga ko nyuma y’uwo mukino, Stade ya Kigali izahita ihagarikwa ako kanya ku kwakira amarushanwa y’amakipe y’ibihugu n’aya makipe makuru y’abagabo, yaba aya FIFA cyangwa CAF.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika yamenyesheje FERWAFA ko igomba kuyiha igihe n’uburyo izakosora ibyo yayisabye kugira ngo izabashe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

U Rwanda ruzakira Mali ku wa 11 Ugushyingo 2021 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uzaba uwa nyuma ukiniwe i Nyamirambo mbere y’uko hongera kuvugururwa.

Undi Ikipe y’Igihugu izakina muri aya majonjora, uzakirwa na Kenya ku wa 14 Ugushyingo ndetse nta wundi mukino mpuzamahanga Amavubi azakina kugeza mu mwaka utaha.

APR FC na AS Kigali ziri mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na CAF Confederation, zishobora kwakirira imikino hanze mu gihe zaguma mu marushanwa.

AS Kigali iri muri CAF Confederation Cup, izahita isezererwa niramuka inaniwe gutsindira Daring Club Motema Pembe i Kinshasa ku Cyumweru gitaha. Umukino ubanza wabereye i Nyamirambo kuri iki Cyumweru, warangiye Abanyamujyi batsindiwe mu rugo ibitego 2-1.

Kuri APR FC yanganyirije mu rugo na Etoile Sportif du Sahel yo muri Tunisia igitego 1-1 mu mukino ubanza wabaye ku wa Gatandatu, yo izahita izakomeza niyitwara neza mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League cyangwa ijye muri CAF Confederation Cup niramuka isezerewe.

Stade ya Kigali ni yo rukumbi u Rwanda rufite uyu munsi, yemewe na CAF, ishobora kwakira amarushanwa mpuzamahanga.

Muri Mata uyu mwaka, na bwo CAF yari yamenyesheje FERWAFA ko hari ibigomba kuvugururwa cyangwa igahagarikwa. Icyo gihe, hari ibyakozwe, yongera gukomorerwa by’agateganyo muri Gicurasi.

Stade Amahoro igiye kumara imyaka itatu yarahagaritswe ndetse umushinga wo kuyivugurura ugiye kumara imyaka ibiri bivugwa ko ugiye gutangira.

Stade ya Kigali i Nyamirambo yahagaritswe ku kwakira imikino mpuzamahanga
Stade ya Kigali yongeye guhagarikwa kubera ko hari ibyo ikibura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .