00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland yasabye abamukurikira gusura u Rwanda mu gihe bategereje Messi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kanama 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Uwitonze Sonia Rolland ufite inkomoko mu Rwanda, wabaye Miss France mu 2000, yasabye abamukurikira gusura u Rwanda mu gihe mu gihe bategereje ko Lionel Messi atangazwa nk’umukinnyi mushya wa Paris saint-Germain.

Sonia Rolland ukomoka kuri se w’Umufaransa na nyina w’Umunyarwanda, yashyize amafoto abiri kuri Instagram yambaye umwambaro wa Paris Saint Germain wanditseho ‘Visit Rwanda’.

Mu butumwa yakurikije aya mafoto, Sonia Rolland yagize ati “Mu gihe mutegereje Messi… Musure u Rwanda.”

Lionel Messi yageze i Paris mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Kabiri ndetse hari amakuru avuga ko yamaze gukorerwa isuzuma ry’ubuzima.

Biteganyijwe ko azaganira n’itangazamakuru ku wa Gatatu saa Tanu za mu gitondo kuri Parc des Princes mu gihe ashobora gukina umukino wa mbere muri Paris Saint-Germain ku wa Gatandatu ubwo izaba yakiriye Strasbourg.

Guhera mu Ukuboza 2019, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Paris Saint-Germain, buzamara imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Muri ubu bufatanye, ikirango cya Visit Rwanda kigaragazwa kuri Stade ya Parc des Princes aho PSG yakirira imikino yayo ndetse no ku mugongo ku myenda iyi kipe ikoresha mu myitozo no mu gihe cyo kwishyushya mbere y’imikino, yaba iyo yambara yasuye indi kipe cyangwa iyo yambara iwayo muri Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1.

Lionel Messi agiye kwiyongera ku bandi bakinnyi bakomeye ba Paris Saint-Germain bakunze kugaragara bamamaza u Rwanda n’ibyiza byarwo.

Mu biganiro byahuje abahagarariye Paris Saint-Germain na Minisiteri ya Siporo, hemejwe ko iyi kipe izubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Karere ka Huye ndetse biteganyijwe ko rizatangira ibikorwa byaryo muri Nzeri 2021, aho ku ikubitiro rizakira abana 200 bo muri ako Karere.

Rutahizamu w’Umunya-Argentine, Lionel Messi, yasesekaye i Paris kuri uyu wa Kabiri. Aha yasuhuzaga abafana bari bamutegereje ari benshi
Sonia Rolland yasabye abamukurikira gusura u Rwanda mu gihe bategereje Messi muri Paris St Germain
Sonia Rolland yari yambaye umwambaro uriho "Visit Rwanda"
Mu Ukuboza 2019 ni bwo u Rwanda na Paris Saint-Germain byinjiye mu bufatanye bw'imyaka itatu bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .