SKOL yafashije abanyarwanda babiri kujya kureba umukino wa nyuma wa CAN 2019 mu Misiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwenga ibinyobwa, Skol Brewery Ltd, mu mpera z’icyumweru gishize rwatanze amatike abiri y’indege ku banyarwanda bibiri; Nziza Audri na Cyubahiro Clément kugira ngo bazajye kureba umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika kiri kubera mu Misiri.

Uyu mukino wa nyuma wa CAN 2019 uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga kuri Stade Mpuzamahanga ya Cairo, aho uzahuza Algérie na Sénégal.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo SKOL yashyikirije amatike y’indege n’ibindi byangombwa aba banyarwanda babiri; Nziza Audri w’imyaka 24 na Cyubahiro Clément w’imyaka 25 bombi barangije amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge (UR-CST) kugira ngo bazajye kureba uyu mukino wa nyuma.

Aba bombi batsindiye iri shimwe nyuma yo gutsinda mu marushanwa ya ‘Kicker 2018’ yakoreshejwe n’uru ruganda mu Gikombe cy’Isi cyabaye umwaka ushize.

Aya marushanwa yari yateguwe na SKOL yabaye ubwo uru ruganda rwabaga rugeza ku banyarwanda imikino y’Igikombe cy’Isi yerekanirwaga muri Camp Kigali.

Aba basore bombi bavuze ko kuba baratsinze aya marushanwa bitabagwiririye kuko bahoze bakinana mu mashuri yisumbuye ndetse no muri Kaminuza.

Bashimiye SKOL yabafashije kujya gukurikirana umukino wa nyuma w’irushanwa rihuza ibihugu bya Afurika bibereye ku kibuga.

Cyubahiro Clément yavuze ko ari bimwe mu bihe byiza bagize mu buzima.

Ati” Ni bimwe mu bihe byiza tugize kugeza ubu nk’abakunzi b’umupira w’amaguru. Nshyigikiye Algérie muri iri rushanwa kandi ndizera ko nzayireba ku mukino wa nyuma itwara igikombe.”

Nziza na Cyubahiro barahaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kane, berekeza i Cairo mu Misiri kugira ngo bazabashe kureba uyu mukino uzaba ku wa Gatanu mu gihe bombi bazagaruka mu Rwanda ku Cyumweru.

Uretse kubaha amatike y’indege, SKOL izishingira kandi aba basore mu bindi byose bazakoresha mu rugendo harimo n’aho bazacumbika, ibyo kurya, amatike yo kwinjira ku kibuga ndetse banatemberezwe muri bimwe mu bice nyaburanga biri mu Misiri.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo haba umukino w’umwanya wa gatatu uhuza Tunisie na Nigeria guhera saa 21:00.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri SKOL, Evert G. Boersma ashyikiriza amatike y'indege Nziza na Cyubahiro
Cyubahiro Clement (ibumoso) na Nziza Audri (iburyo) batsindiye aya matike mu mwaka ushize ubwo SKOL yerekana Igikombe cy'Isi muri Camp Kigali
Cyubahiro Clément yashimiye SKOL yabahaye amahirwe yo kujya kureba umukino wa nyuma wa CAN 2019 mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza