Sinshobora gutoza Rayon Sports, ndi umwanzi wayo mu kibuga- Buruchaga wa Kiyovu Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kanama 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga yavuze ko adashobora gutoza Rayon Sports n’ubwo yahabwaga amafaranga menshi kuko yaba ahindutse umwanzi w’Abayovu.

Ibi yabigarutseho ubwo ikipe ye yari imaze kunyagira Vision FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu ku Mumena.

Abajijwe n’itangazamakuru niba adashobora kujya gutoza Rayon Sports iramutse imwegereye, Mugunga Dieudonné yavuze ko bidashoboka nubwo yaba yahawe amafaranga menhi.

Ati” Rayon Sports? Oya sinshobora. Kugira ngo mve muri Kiyovu njye muri Rayon Sports ntibyashoboka naho bampa amafaranga angana gute sinshobora. Naba mpemukiye Kiyovu.”

Uyu mutoza avuga ko atumva uburyo umutoza cyangwa umukinnyi ashobora kuva muri Kiyovu Sports akerekeza muri Rayon Sports.

Ati “Ni amateka maremare ya Kiyovu na Rayon Sports. Sinumva ukuntu umukinnyi ashobora kuva muri Kiyovu akajya muri Rayon Sports, aba yigize umwanzi wa Kiyovu.”

“Nka njye nakinnye muri Kiyovu, mba umutoza wa Kiyovu, ejo nkagenda muri Rayon Sports, Abayovu bamfata gute? Oya sinshobora, ni akazi ndabizi, ni amafaranga, njyewe rero sinkeneye amafaranga. Sinagenda muri Rayon Sports kubera amafaranga. Ndi umwanzi wa Rayon Sports mu kibuga, ntabwo ndi umwanzi hanze.”

Buruchaga yavuze aya magambo nyuma y’iminsi mike uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Kirasa Alain agizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse kuri ubu ni we wasigaranye ikipe nyuma y’isezera rya Robertinho.

Buruchaga uherutse guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri, yavuze ko kugeza ubu akomeje gushaka abakinnyi azajya akoresha mu mwaka utaha w’imikino, aho afite intego zo guhesha Kiyovu Sports igikombe.

Ati” Nabaye umukinnyi wa Kiyovu, icyo umukinnyi aba yifuza ni ugutwara igikombe. Ni yo batabinsaba ngo Buruchaga dushaka ibikombe bibiri cyangwa kimwe, njyewe nzi ko nk’umutoza ngomba gutwara igikombe kugira ngo ibigwi byanjye bikomeze kuba byiza.”

Mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sports yakoresheje abakinnyi biganjemo abari mu igeragezwa.

Urucaca ruzakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru hamwe na Gicumbi FC mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Umurundi Mugunga Dieudonné 'Buruchaga' (ibumoso) yavuze ko adashobora gutoza Rayon Sports kuko ari umwanzi wayo mu kibuga
Kiyovu Sports yanyagiye Vision FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu
Urucaca rurimo abakinnyi benshi bari mu igeragezwa
Nyuma yo gukina na Vision FC, Kiyovu Sports izakina na Gicumbi FC ku Cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza