Sibomana Abouba, Nzarora na Bashunga babonye amakipe mashya, Sunrise FC na Espoir FC zibona abatoza

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Impera z’icyumweru twasoje zisize bamwe mu bakinnyi barimo myugariro w’inyuma ku ruhande rw’ibumoso, Sibomana Abouba, babonye amakipe bazakina mu mwaka utaha w’imikino, aho uyu mugabo yamaze kwerekeza muri Wazito FC yo muri Kenya ku masezerano y’umwaka umwe.

Sibomana Abouba yari amaze imyaka ibiri adakina nyuma yo gusinyishwa na APR FC mu 2017, ariko ntabwo yugeze ayikinira kuko yari afite imvune.

Sibomana wanakiniye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yanyuze muri Rayon Sports na Gor Mahia yo muri Kenya.

Kuri iki Cyumweru nibwo yasinyiye Wazito FC yo muri Kenya, amasezerano y’umwaka umwe.

Nzarora Marcel yerekeje muri Mukura Victory Sports

Mukura Victory Sports yatangaje ko ko yamaze gusinyisha umunyezamu Nzarora Marcel wari warasinyiye Musanze FC muri Gashyantare uyu mwaka, ariko bikarangira atabonye ibyangombwa byo kuyikinira.

Nzarora Marcel yerekeje muri Mukura ku masezerano y’imyaka ibiri, nk’umusimbura wa Rwabugiri Omar wamaze gutandukana n’iyi kipe, akerekeza muri APR FC.

Nzarora wakinnye Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011, yakiniye amakipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye.

Yanyuze mu Isonga FC mbere yo kwerekeza muri Police FC yavuyemo ubwo yajyaga muri Musanze FC.

Bashunga Abouba yerekeje mu ikipe yo muri Zambia

Umunyezamu Bashunga Abouba waherukaga gutandukana na Rayon Sports, yerekeje muri Buildcon FC yo muri Zambia ikinamo myugariro Usengimana Faustin n’Umurundi Nshimirimana David.

Bashunga washeshe amasezerano yari afitanye na Rayon Sports, yasinyiye Buildcon amasezerano y’imyaka ibiri.

Uyu munyezamu byavugwaga ko ashobora kwerekeza mur Police FC, ariko byarangiye agiye muri iyi kipe yo muri Zambia izanakina CAF Confederation Cup.

Sunrise FC yabonye umutoza w’Umugande

Sunrise FC y’i Nyagatare, yamaze kumvikana n’umutoza Moses Basena ukomoka muri Uganda.

Uyu mugabo watoje amakipe arimo SC Villa , Express FC, Simba SC muri Tanzania, URA FC, The Saints, KCCA FC na UPDF FC arasinya amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa Mbere, aho azajya ahembwa Miliyoni umwe y’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Sunrise FC nta mutoza mukuru yari ifite nyuma yo gutandukana na Bisengimana Justin muri Gicurasi.

Espoir FC yabonye umutoza w’Umurundi

Uwari umutoza wa Kayanza United, Rukundi Jean de Dieu ni we wagizwe umutoza mushya wa Espoir FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Azafatanya n’abarimo Saidi Abed Makasi wayitozaga ariko akaba adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere.

Moses Basena ni we wagizwe umutoza mushya wa Sunrise FC
Rukundo Jean de Dieu (hagati) yagizwe umutoza wa Espoir FC
Sibomana Abouba yasubiye muri Kenya, mu ikipe ya Wazito FC
Nzarora Marcel ni umunyezamu mushya wa Mukura Victory Sports
Bashunga Abouba yerekeje muri Buildon FC yo muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza