00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri n’umupira w’abagore byakomorewe mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Kanama 2021 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Minisiteri ya Siporo yemereye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) gusubukura amarushanwa y’Icyiciro cya Kabiri mu bagabo n’umupira w’abagore mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu bagabo ntiyakinwe kuva mu Ukuboza 2020 ubwo hashakwaga amakipe abiri asimbura Gicumbi FC na Heroes FC mu Cyiciro cya Mbere, icyo gihe hazamuka Gorilla FC na Rutsiro FC mu irushanwa ryamaze ibyumweru bibiri gusa.

Mu bagore, amarushanwa yayo yaherukaga gukinwa mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Kuva muri Kamena uyu mwaka, FERWAFA yari yasabye ko ibi byiciro byombi byasubukura amarushanwa nk’uko byagenze mu Cyiciro cya Mbere cy’abagabo, cyo cyakinnye Shampiyona mu gihe cy’amezi abiri, igasozwa ku wa 28 Kamena 2021.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yayisubije ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kanama 2021, FERWAFA yemerewe gusubukura amarushanwa y’Icyiciro cya Kabiri mu bagabo n’umupira w’abagore mu Cyiciro cya Mbere n’icya Kabiri hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ribinyujije kuri Twitter, iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryatangaje ko rizashyira hagaragara ingengabihe y’amarushanwa yakomorewe mu minsi mike iri imbere.

Ryagize riti “Mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y’ayo marushanwa kimwe n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.”

Minisiteri ya Siporo yakomoreye aya marushanwa nyuma y’imyanzuro mishya igenga isubukurwa ry’ibikorwa by’imikino, yafashwe hagendewe ku Nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 11 Kanama 2021.

Ibikorwa bya siporo ikorewe hanze ababikora badakoranyeho birimo kwiruka, imikino ngororamubiri gutwara igare, kugenda n’amaguru, Golf, Tennis, n’indi mikino bakina badakoranyeho byemerewe gusubukura.

Minisiteri yatangaje kandi ko imyitozo n’amarushanwa (shampiyona) by’amakipe byemewe habanje gusabwa uruhushya ndetse hakagaragazwa uko ingamba zo kwirinda no gukumira Covid-19 zizakurikizwa.

Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu bagabo igiye kongera gukinwa nyuma y'amezi umunani
Umupira w'abagore ugiye kongera gukinwa mu Rwanda nyuma y'amezi 17

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .