Shampiyona irasubukurwa Rayon Sports yesurana na Sunrise, APR FC yerekeze muri Congo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Ugushyingo 2016 saa 05:56
Yasuwe :
0 0

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Azam Rwanda Premier League yari imaze ibyumweru bibiri idakinwa kubera ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yari mu mikino ya gicuti muri Maroc, irasubukurwa kuri uyu wa Gatanu hakinwa imikino y’umunsi wa gatanu.

Iyi mikino izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 18 Ugushyingo, SC Kiyovu yakira Musanze FC ku kibuga cya Mumena, mu gihe indi izakinwa kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, usibye uwa APR FC izaba yerekeje muri Congo Brazzaville wamaze gusubikwa.

Umukino utegerejwe na benshi uzahuza Sunrise iri ku mwanya wa kabiri izakira ku kibuga cyayo i Nyagatare na Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Aya makipe yombi anganya amanota icumi ariko agatandukanywa n’ibitego azigamye kuko Rayon Sports ifite icumi mu gihe iyi kipe yo mu Ntara y’Uburasirazuba ifite bitanu.

Sunrise FC ni imwe mu makipe yatangiye Shampiyona atungurana cyane, kandi itarahabwaga amahirwe bitewe n’uko yitwaye mu mikino ibanza ya shampiyona yari yateguwe na AS Kigali, ’AS Kigali Pre-Season Tournament’.

Iyi kipe itozwa n’Umunya-Nigeria imaze kwinjizwa igitego kimwe gusa yinjiza bitandatu ikazaba ihanganye n’abasore ba Masoudi Djuma batarinjizwa igitego na kimwe.

Undi mukino wagombaga kuzahuza APR FC na Kirehe FC kuri Stade ya Kigali, wamaze gusubikwa kubera iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igomba kwerekeza muri Congo Brazzaville mu irushanwa yatumiwemo izahuriramo n’andi makipe atandukanye arimo Léopards de Dolisie, yamenyekanye cyane mu Rwanda isezerera Rayon Sports muri CAF Champions League muri 2014.

Imikino yose iteganyijwe ku munsi wa gatanu wa Shampiyona:

Kuwa Gatanu, tariki 18 Ugushyingo 2016

SC Kiyovu vs Musanze FC (Mumena)

Kuwa Gatandatu, tariki 19 Ugushyingo 2016

Police FC vs Mukura VS&L (Kicukiro)

Bugesera FC vs Marines FC (Bugesera)

Sunrise FC vs Rayon Sports FC (Nyagatare)

APR FC vs Kirehe FC (wasubitswe)

Ku Cyumweru, tariki 20 Ugushyingo 2016

Etincelles FC vs Pepinieres FC (Umuganda)

Amagaju FC vs AS Kigali (Nyagisenyi)

Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi)

Rayon Sports irashaka amanota atatu yo kuyifasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona
Sunrise izacakirana na Rayon Sports ku kibuga cya Nyagatare
Umukino APR FC yagombaga kwakiramo Kirehe FC wasubitswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza