Seruka Youth Cup ku nshuro ya 8 yitabiriwe n’umwe mu bazamuye abakinnyi bakomeye b’Ababiligi nka Kevin De Bruyne

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Kamena 2019 saa 08:37
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 15 Kamena, ku bibuga bya IPRC Kigali, habereye irushanwa ngarukakwezi rya Seruka Youth Cup, aho yabaga ku nshuro ya munani.

Mu mikino y’umupira w’amaguru yari yitabiriwe n’amakipe arenga 70, abana barenga 1000 bahataniraga ibikombe mu byiciro bitandatu kuva ku myaka ine kugeza ku myaka 16.

Imikino yatangiye saa mbiri za mu gitondo irangira mu ma saa kumi z’igicamunsi, amakipe yatwaye ibikombe bitandukanye.

Icyiciro cy’abana bato b’imyaka ine kugeza kuri itandatu bo ntabwo bahatanira ibikombe ahubwo bakina mu buryo bwo kwishimisha no kumenyerezwa amarushanwa hakiri kare.

Kuri uyu munsi kandi, ku nshuro ya mbere habaye Seruka Challenge yateguwe ku bufatanye na Isoko Online, ikaba yari igamije ko abana ku giti cyabo bafite impano yihariye bayigaragaza, maze abitabiriye amarushanwa bagahitamo uwarushije abandi guseruka, bakagaragaza impano yabo.

Habaye kubyina, kuririmba, gutera amanota n’umupira ndetse no gukora utundi tuntu twinshi tw’ubwenge ku mupira (free style).

Igihembo cya Seruka Challenge cyaje gutwarwa na Ishimwe Prince Lenzo wagaragaje ubuhanga bukomeye muri free style, anatera amanota menshi kugeza aho bamuhagaritse, yahembwe nawe imyenda ya sport.

Iyi Seruka Youth Cup yanitabiriwe n’itsinda ry’abanyamahanga baturutse mu bihugu bya Afurika, i Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bahuriye mu muryango CGS, Center for Global Sports bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Peace Marathon yabereye i Kigali mu mpera z’iki cyumweru gishize, bifuje kuza kwirebera uko Seruka Youth Cup imeze.

Aba bashyitsi bifuje ko Seruka Youth Cup yagaragara mu kiganiro(documentaire) barimo gukora kizaca ku bitangaza makuru mpuzamahanga ku mikino mu Rwanda.

Umwe mu bagize uyu muryango Lucas Cannoot, wakoze imyaka igera kuri 40 mu bijyanye n’umupira w’amaguru mu Bubiligi, akaba yaranabaye umuyobozi wa tekinike (Directeur Technique) muri Federasiyo y’Ababiligi y’umupira w’amaguru akaba ari umwe mu bazamuye abakinnyi bakomeye ku rwego rw’isi nka Kevin De Bruyne.

Yazamuye kandi abarimo Vincent Kompany n’abandi, ubu akaba ari umuyobozi mukuru ushinzwe iby’umupira w’amaguru muri Africa muri CGS (General Manager Africa Football Department at CGS), yaganirije abana, abatoza n’abandi bose bari bitabiriye Seruka, abagira inama yo kutibwira ko aribo bakeneye amahanga, ahubwo ko amahanga ariyo abakeneye kuko yabonye impano zabo ziri ku rwego rwiza, ko bitaweho neza bagera ahantu hakomeye.

Bayigamba Robert umwe mu baterankunga ba Seruka Youth Cup biciye mu kigo ayobora cya Manumetal yongeye kwishimira kubona hari igikorwa nk’iki cyitaye ku mpano z’abana kuko iterembere rya siporo yo mu Rwanda rizagerwaho ari uko imbaraga nyinshi zishyizwe mu guteza imbere siporo mu bakiri bato.

Uko abana bahawe ibihembo

Abana biga amashuli abanza ya Primaire:

Mu cyiciro cy’imyaka 7-8

Gikundiro y’i Mageragere yegukanye igikombe itsinze Sunlight ibitego 2-0

Mu cyiciro cy’imyaka 9-10

Peaceful y’i Gikondo yegukanye igikombe itsinze Gikundiro igitego 1-0

Mu cyiciro cy’imyaka 11-12

Rapide y’i Bugesera yegukanye igikombe itsinze Kefa ibitego 2-0

Abana biga amashuli yisumbuye ya Tronc Commun:

Mu cyiciro cy’imyaka 13-14

Peaceful y’i Gikondo yegukanye igikombe itsinze St Trinite igitego 1-0


Mu cyiciro cy’imyaka 15-16

Gikundiro y’i Mageragere yegukanye igikombe itsinze Shinning ibitego 3-2

Aya makine yombi yo yanahembwe buri yose imyenda yo gukinisha yiyongereye ku bikombe bahawe.

Mu mikino yo kwiruka y’abana (Kids Run) yitabiriwe n’abana basaga ijana, abaje ku
isonga bari:

  1. Ndagijimana Ignace mu bafite imyaka 9
  2. Uramutse Eric mu bafite imyaka 11
  3. Byiringiro Issa mu bafite imyaka 13
  4. Ishimwe Verdick mu bafite imyaka 14
  5. Mugisha Sylvan mu bafite imyaka 15

Bahembwe imyenda ya siporo izabafasha gukomeza guteza imbere impano zabo bitozanya imyenda yabugenewe.

Amakipe y'abana agera kuri 70 yitabiriye Seruka Youth Cup ku nshuro ya munani
Abagize umuryango CGS bitabiriye Seruka Youth Cup
Umuyobozi wa Seruka Youth Cup, Hubert Sugira Hategekimana aganira n’abanyamakuru mpuzamahanga
Bayigamba Robert ahemba abana birutse
Lucas Cannoot yishimiye kubona impano z’abana b’abanyarwanda
Amakipe yitwaye neza yahawe ibikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza