00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sergio Ramos yerekeje muri PSG

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 8 Nyakanga 2021 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Sergio Ramos wahoze ari Kapiteni wa Real Madrid, yasinyiye PSG amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Kuri uyu wa 8 Nyakanga nibwo Ubuyobozi bwa Paris Saint Germain bwahaye ikaze Ramos wasinyiye iyi kipe amasezerano azageza mu 2023.

Uyu myugariro w’imyaka 35 y’amavuko yiyongereye kuri Achraf Hakimi wavuye muri Inter Milan n’umunyezamu Gianluigi Donnarumma wasinye amasezerano azageza mu 2026 avuye muri AC Milan.

Magingo aya, PSG ikomeje kurwana urugamba rwo kugumana rutahizamu, Kylian Mbappé usigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe.

Ramos yegukanye ibikombe bine bya Uefa Champions League, bine bya shampiyona, bitatu bya Super Coupe ya Espagne, bibiri bya Super Coupe y’i Burayi, icy’Isi cy‘Ibihugu n’ibindi.

Uyu myugariro yavuye muri Real Madrid nyuma y’imyaka 16 yari ayimazemo gusa impande zombi zari zananiwe kumvikana ku kuyongera.

PSG isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda. Mu 2019 nibwo RDB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na PSG azamara imyaka itatu.

Sergio Ramos yamaze gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri Paris Saint Germain
Achraf Hakimi (uri hagati) nawe ni umukinnyi mushya wa PSG

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .