Seninga yahawe Musanze FC asabwa kuyisubiza amateka yanditse umwaka ushize

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Seninga Innocent watandukanye na Police FC kubera umusaruro muke yerekeje muri Musanze FC, ahabwa amasezerano azarangirana n’umwaka w’imikino ariko asabwa kuyifasha kongera kwandika amateka ikarangiza mu myanya itandatu ya mbere.

Musanze FC ni imwe mu makipe make atarigeze agaragaramo ibibazo by’amikoro uyu mwaka ariko mu mikino 19 yabashije gutsinda itanu, inganya icyenda, itsindwa irindwi.

Ku rutonde rw’agateganyo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22, irusha atandatu Gicumbi FC iri mu murongo utukura.

Musanze FC ibonye umutoza mushya nyuma yo gutandukana na Habimana Sosthène weguye avuga ko ari ku mpamvu ze bwite mu cyumweru gishize.

Ariko Habimana yahise yerekeza mu Amagaju y’i Nyamagabe.

Seninga Innocent wagiye muri Musanze FC nk’umutoza mukuru, we yari aherutse gutandukana na Police FC kubera umusaruro muke.

Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide, yatangarije IGIHE ko inshingano bahaye Seninga ni ugufasha ikipe kurangiza ku mwanya wa gatandatu, nabigeraho impande zombi zikazongera kwicara akaba yahabwa andi masezerano mashya.

Yagize ati "Nk’ikipe y’abaturage tuba dushaka kwitwara neza. Ntabwo byakunze ko uyu mwaka bigenda neza ariko nta kibazo cy’amikoro cyangwa imishahara twagize, niyo mpamvu habayeho impinduka mu batoza. Seninga yahawe kuyitoza kugera shampiyona irangiye, asabwa kuyihesha umwanya wa gatandatu. Nyuma tuzicara turebe niba yakomeza bitewe n’uko yitwaye."

Mu myaka itanu ishize, Musanze FC yabashije rimwe kurangiza mu myanya itandatu ya mbere muri shampiyona ; umwaka ushize yabigezeho iri kumwe na Habimana Sosthène mu gihe mu 2015-2016 yari iya 14 habura gato ngo imanuke, kimwe na 2014-2015 yarokokeye ku mwamba.

Uretse Police FC, Seninga yatoje andi makipe atandukanye arimo Eticelles FC, Kiyovu Sports n’Isonga akaba agiye muri Musanze FC nyuma y’aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwari bwamwifuje ngo yungirize Ivan Minnaert ariko uyu Mubiligi akabyanga.

Seninga Innocent yerekeje muri Musanze FC
Ku rutonde rw’agateganyo Musanze FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 22

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza