Seninga wa Police FC arashinjwa kwaka abakinnyi amafaranga kugira ngo babone umwanya mu kibuga

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Nzeri 2017 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Umwe mu bakinnyi ba Police FC yatangaje ko kuva yagera muri iyi kipe, atigeze agira ibihe byiza ahanini atari uko adashoboye mu kibuga, ahubwo kubera impamvu zo hanze yacyo zirimo no kuba yaranze gutanga icya cumi ku mutoza kugira ngo amuhe umwanya.

Nubwo uyu mukinnyi wahaye ubuhamya IGIHE yanze ko amazina ye ashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano we, yavuze ko ubwo yagurwaga umwaka ushize yaje mu minsi ya mbere agakina neza gusa ku mahirwe make aza kugira ibibazo by’uburwayi byatumye amara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga.

Akize ngo yaragarutse ntiyongera gusubira mu kibuga, nubwo yabaga yakoze neza mu myitozo. Yaje kwegera Seninga amubaza aho bitagenda kugira ngo abe ariho yongeramo imbaraga ajye ku rwego amushakaho umutoza amubwira ko nta kibazo azakina ubutaha.

Nyuma yo kubona ko bikabije, uyu mukinnyi yongeye kwegera umutoza amubaza icyo bapfa dore ko yari asanzwe ari umwe muri beza ku mwanya we, nibwo umutoza yamweruriye amubwira ko niba ashaka gukina yagira igice cy’amafaranga azajya amuha akamushakira umwanya.

Mu kiganiro na IGIHE, Seninga yavuze ko we ari umunyamwuga mu byo akora, ikindi ahembwa amafaranga yikubye hafi kabiri ay’abakinnyi ku buryo ibyo adashobora kubikora no kubitekereza.

Yagize ati “Njye nkora nk’umunyamwunga ikindi sinajya gusaba umukinnyi amafaranga atanayandusha kuko nta mukinnyi undusha umushahara, abenshi mbakubye nk’inshuro zingahe, ubwo urumva najya kumusaba iki njyewe? Ibyo bintu nta bihari rwose.”

Seninga yahamije ko niba hari amakipe arimo umwuka mwiza, Police FC iri mu za mbere bityo abatangaza amakuru atari yo ari bamwe mu bakinnyi basubiye inyuma batakaza imyanya kandi we nta ruhare yabigizemo

Yagize ati “Ubundi kujya mu kibuga biterwa n’uko umukinnyi yakoze, ukora cyane arakina. Urugero, nk’ubu ntihari hari abakinnyi bakomeye nka ba Isaie Songa ariko umwana muto, Biramahire Abeddy akazamuka akigaragaza agatsinda ibitego birindwi agahamagarwa mu Mavubi, ubwo se naho ninjye namushizemo adashoboye?”

“Urundi rugero, niba umukinnyi nka Muvandimwe Jean Marie Vianney yaraje wenda atanazwi cyane agakora cyane akabyaza umusaruro umwanya muto yabonye akigaragaza akanajya no mu ikipe y’igihugu ubwo se ninjye naho wamuteretsemo? Njye umukinnyi ukora neza nta kibazo nagirana nawe.”

Seninga yavuze ko we icyo ahanze amaso uyu mwaka ari ugushaka igikombe cya shampiyona, kandi n’ubundi abakinnyi be bagomba kubimenya ko utazakora cyane kabone n’iyo yaba afite izina rikomeye atazatinya kumushyira hanze agakorana n’abafite ubushake.

Uyu mutoza yaje muri Police FC mu mwaka w’imikino 2016/17, ayifasha kurangiza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rayon Sports yatwaye igikombe bikaba byari ubwa mbere iyi kipe igize umwanya mwiza kuva mu 2013 ubwo n’ubundi yakurikiraga Rayon Sports yatwaye igikombe.

Seninga kandi yanatowe nk’umutoza w’umwaka utanga icyizere muri shampiyona y’umwaka ushize, rutahizamu yazamuye Biramahire Abeddy aba umukinnyi ukiri muto utanga icyizere, ibi byose n’ibindi yagiye akora bikaba byaranyuze ubuyobozi bwe bumwongera amasezerano y’imyaka itatu atoza iyi kipe y’abashinzwe umutekano mu Rwanda.

Seninga atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Seninga (wa kabiri uhereye iburyo) yemeza ko n'ubundi azakomeza gukorana n'abakinnyi bafite ubushake no kwitanga
Seninga atanga urugero rwa rutahizamu Christopher Biramahire Abeddy wakoresheje amahirwe ye neza akanajya mu ikipe y'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza