Senegal : Umunani bapfiriye kuri stade, 49 barakomereka bikomeye

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Nyakanga 2017 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Mu gihe abantu bava mu ngo zabo bagiye gushaka ibyishimo no gushyigikira amakipe bakunda, abagera ku umunani bapfiriye mu mirwano ikomeye yahuje abafana muri Senegal andi 49 barakomereka cyane.

Abitabye Imana bari bagiye kureba umukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu wari wahuje Stade de Mbour na Union Sportive Ouakam kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 kuri stade ya Demba Diop mu murwa mukuru Dakar.

Nyuma y’uko amakipe yombi yari yarangije iminota 90 anganya igitego 1-1, mu minota y’inyongera Stade de Mbour yabonye igitego cya kabiri mu gihe umusifuzi yiteguraga gusoza umukino nibwo abafana batangiye guterana amabuye.

Intambara yaje gufata indi ntera, Police ifata icyemezo cyo kuyihosha ikoresheje ibyuka biryana mu maso gusa ntabwo byatumye batuza ahubwo batangiye kuyigana bashaka aho gusohokera bituma ikibambasi cya stade kigwira abantu.

Umwe mu bari kuri stade wanapfushije inshuti ye muri iyi mirwano yabwiye AFP ko bakibona ikibambasi kiguye bahise bumva ko byanze bikunze hari abapfuye.

Yagize ati “Mu buryo butunguranye ikibambasi cyaguye…twahise tumenya ko byanze bikunze hari abantu bacu bapfuye kuko cyabaguyeho.”

Umuvugizi wa Perezida w’iki gihugu, Macky Sall yahise atangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu biteganyijwe kuri iki Cyumweru bihagarikwa mu rwego rwo guha icyubahiro abitabye Imana gusa ababigizemo uruhare bakazakurikiranwa ndetse bagahabwa ibihano bikomeye.

Abagera kuri 49 bakomeretse cyane
Igikuta cya Stade cyagwiriye abafana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza