00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Scandinavia yashinje ubushukanyi AS Kigali y’Abagore, inayitira abakinnyi

Yanditswe na Habimana Sadi
Kuya 29 Kamena 2021 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Ubuyobozi bwa Scandinavia WFC bwumvikanye buvuga ko umutoza mukuru wa AS Kigali WFC yashutse abakinnyi b’iyi kipe ko azabajyana i Burayi, bwanyuze muri FERWAFA bushaka gutira abakinnyi b’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Mu minsi ishize nibwo humvikanye ubutumwa bwa Perezida wa Scandinavia Women Football Club y’i Rubavu, Paluku Kasongo Thierry aho yavugaga ko umutoza wa AS Kigali Women Football Club ari gushuka abakinnyi b’ikipe ye ngo berekeze mu y’Umujyi wa Kigali.

Nyuma ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Rubavu bwaciye ruhinganyuma bwo buganiriza abakinnyi ba AS Kigali bubasaba kujya i Rubavu gukinira iyi kipe izasohokera u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League mu bagore.

IGIHE yabashije kubona kopi y’ibaruwa Ubuyobozi bwa Scandinavia bwandikiye AS Kigali buyitira abakinnyi ariko bunaca inyuma buganiriza abandi bakinnyi batari ku rutonde rw’abo batiye muri iyi kipe.

Abakinnyi Scandiavia WFC yatiye muri AS Kigali WFC, ni batanu barimo: Uwamahoro Olive, Maniraguha Louise, Mukantaganira Joselyne, Irankunda Callixte na Nyiransanzabera Miliam. Ni ibaruwa yanditse ku wa 28 Kamena 2021.

Amakuru IGIHE yamenye, ni uko mbere yo kwandika iyi baruwa basaba gutizwa abakinnyi ba AS Kigali Women FC, Ubuyobozi bwa Scandinavia Women FC bwaganirije abakinnyi b’iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, barimo Kayitesi Alody ukina mu bwugarizi iburyo, umunyezamu Itangishaka Claudine na Nibagwire Sifa Gloria.

IGIHE yifuje kumenya icyo Ubuyobozi bwa Scandinavia Women FC buvuga kuri aya makuru y’uko hari abandi bakinnyi bifuza gukura muri AS Kigali Women FC bucece, ariko ntabwo telefone igendanwa y’umuyobozi w’iyi kipe ntiyari iri ku murongo.

Ubuyobozi bwa AS Kigali Women FC bwo buvuga ko nubwo butarasubiza ibaruwa bwandikiwe na Scandinavia Women FC, ariko butahita bwemeza ko buzatiza abakinnyi iyi kipe yabushinje gushuka abakinnyi babo (Scandinavia).

Teddy Gacinya uyobora AS Kigali Women FC, yemereye IGIHE ko iyo baruwa bayibonye ariko batayisubiza.

Ati “Ibaruwa twayibonye ejo mu masaha akuze. Ubwo igikurikiraho ni ugukora inama tukagira icyo tuvuga kuri ubu busabe bwabo. Gusa nubwo tutarabifataho umwanzuro ariko sindumva neza uburyo ikipe itiza abakinnyi bayo indi kipe basanzwe bahanganye.”

Umukozi wa Ferwafa aravugwa gushyira ku gitutu AS Kigali Women FC ngo itize abakinnyi bayo.

Kayishakire Hadidja usanzwe ari umukozi wa Ferwafa akaba anashinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru w’Abagore muri iri shyirahamwe, yashyizwe mu majwi ko yaba akomeje kuba mu ba mbere bifuza ko AS Kigali Women FC yatiza abakinnyi Scandinavia Women FC.

Ubuyobozi bwa AS Kigali Women FC bwo bwabifashe nko kubushyira ku gitutu kwa Hadidja, cyane ko n’Ubuyobozi bwa Scandinavia Women FC butagaragaza ubushake bwo gutizwa aba bakinnyi usibye kuba bwaranditse ibaruwa ibatira gusa.

Uyu mukozi wa Ferwafa ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore muri iri shyirahamwe, Kayishakire Hadidja we yabwiye IGIHE ko ibyo yakoze kandi akomeje gukora biri mu nshingano ze.

Ati “Ibyo nakoze nabikorera n’iyindi kipe. Nabanje kubibaganiriza. Ibisigaye banditse ibaruwa batira abakinnyi, bazategereza ko AS Kigali ibasubiza. Kandi ibyo bazasubiza ni byo tuzagenderaho. Ndumva kuba nakurikirana nk’umuntu uganira n’ikipe igomba gusohoka, nkumva ibibazo bafite nabikurikirana kuko nubwo ari Club ariko izaba isohokeye igihugu.”

Biteganyijwe ko Ubuyobozi bwa AS Kigali Women FC, buzakora inama ku wa 30 Kamena kugira ngo bumenye niba buzatiza aba bakinnyi cyangwa se butazabatiza.

Scandinavia Women FC izasohokera u Rwanda yegukanye igikombe cya shampiyona y’abagore mu 2018-2019.

Ubuyobozi bwa Scandinavia Women FC bwaciye ruhinganyuma bwifuza abakinnyi ba AS Kigali Women FC
Scandinavia Women FC ibitse igikombe cya shampiyona ya 2018-2019 niyo izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions League
Bamwe mu bakinnyi ba AS Kigali Women FC barifuzwa n'Ubuyobozi bwa Scandinavia Women FC
Kayishakire Hadidja Ushinzwe Iterambere ry'Umupira w'Abagore muri Ferwafa, avuga ko kwibutsa AS Kigali WFC gutiza abakinnyi biri mu nshingano ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .