Scandinavia WFC yahize guhindura amateka ikambura AS Kigali WFC igikombe cya shampiyona

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 1 Kamena 2018 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Scandinavia WFC y’i Rubavu yahize guhindura amateka mu mupira w’amaguru w’abagore igakura ku ntebe y’icyubahiro AS Kigali WFC imaze imyaka icyenda iyoboye.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 nibwo amakipe yombi azahurira mu mukino wa nyuma wa Shampiyona y’Abagore, uzagena uwegukana igikombe cya Shampiyona hagati y’impande zombi.

AS Kigali WFC ni umwami w’umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda ndetse mu myaka icyenda iheruka niyo yegukanye ibikombe yonyine inanyagiye amakipe ibitego byinshi harimo Nyagatare WFC yatsinze 27-0 umwaka ushize ku munsi wa nyuma wa shampiyona.

Uyu mwaka nyuma yo kuza mu Cyiciro cya Mbere kwa Scandanavia WFC y’i Rubavu y’Umuherwe Kasongo Paluku Thierry, shampiyona yahinduye isura, habonekamo guhangana gukomeye byatumye igera ku munsi wa nyuma hataramenyekana ikipe izegukana igikombe.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, AS Kigali yatwaye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0 cya Mukeshimana Dorothée ariko nayo iza gutakaza imbere y’Inyemera WFC yayitsinze 3-2 byatumye shampiyona igera ku munsi wa nyuma zinganya amanota 36.

Mu gihe aya makipe yombi yitegura gucakirana mu mukino uzatanga igikombe kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Scandinavia WFC, Kasongo Paluku Thierry, yatangaje ko byanze bikunze bagomba guhagarika AS Kigali bagahindura uko abantu batekereza ko umupira w’abagore ari uw’ikipe imwe.

Aganira na IGIHE yagize ati “Intego yacu nka Scandinavia ni ugufatanya n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame mu kugaragaza ko abari bacu bashoboye, tukabikora tubicishije mu mupira w’amaguru. Mwarabibonye ko kuva twaza, twagerageje kuryoshya shampiyona kandi tuzanakomeza kuko ntabwo turi ikipe y’umwaka umwe.”

Yakomeje agira ati “Ejo turashaka kwegukana igikombe imbere y’abafana bacu i Rubavu dutsinze AS Kigali yari yarihariye shampiyona. Abakinnyi bameze neza, ikipe yose nta kibazo igisigaye ni umukino kandi n’abantu bazaza kuwureba nababwira ko bazabona umukino mwiza.”

Uretse amakipe azaba ahanganye, n’abakinnyi ubwabo hazaba harimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi bashaka uzasoza ariwe watsinze ibitego byinshi uyu mwaka hagati ya Nibagwire Anne wa Scandinavia WFC na Iradukunda Callixte wa AS Kigali WFC bamaze gutsinda ibitego 12; Ibangarye Anne Marie wa Scandinavia WFC na Mukeshimana Dorothée wa AS Kigali WFC bamaze gutsinda 10.

Mu yindi mikino iteganyijwe, Rambura WFC izaba yakiriye Gakenke WFC i Remera Rukoma, Bugesera WFC yakire Kamonyi WFC, Inyemera WFC yakire Mutunda WFC i Kamabuye, imikino yose izatangira saa 15h00.

Umukino ubanza wahuje aya makipe wari ishiraniro
Rutahizamu Mukeshimana Dorothée (uwa mbere iburyo) ni we watsinze igitego kimwe cyahesheje AS Kigali amanota atatu ku mukino ubanza
Uko amakipe akurikirana mbere y'imikino y'umunsi wa nyuma muri Shampiyona y'Abagore
Perezida wa Scandinavia FC, Kasongo Paluku Thierry, yavuze ko intego ari ugutsinda AS Kigali bagahindura isura y'umupira w'amaguru w'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza